Isomere nawe ikinamico ya polisi y’ u Rwanda kuri Kizito Mihigo!

Kizito na bagenzi be bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya-Polisi

 

Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2014, aho yashyize ahagaragara impamvu y’ifatwa n’ifungwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.

 

Ku ruhande rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.

 

Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR.

 

Kizito Mihigo aganira n’abanyamakuru yemeye ko akorana na RNC na FDLR. Foto/Rudatsimburwa

Cassien Ntamuhanga we yari umwe mu bayobozi bakuru naho uwitwa Agnes ashinzwe imari. Yafashwe ubwo yashakaga gutoroka yamenye ko ari gukorwaho iperereza.

Cassien Ntamuhanga wari ushinzwe kwinjiza abantu muri RNC na FDLR

ACP Badege akomeza avuga ko Jean Paul Dukuzumuremyi yari ashinzwe gukora ibitero by’iterabwoba bya RNC na FDLR kandi yari yamaze kwishyurwa amafaranga ya mbere.

 

Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

 

Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.

 

Niyibizi Agnes wari ushinzwe ibijyanye n’amafaranga. Foto/Rudatsimburwa

ACP Badege na ACP Damas Gatare mu kiganiro n’abanyamakuru. Foto/Rudatsimburwa

Iki kiganiro n’abanyamakuru kirakomeje

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo