Kizito na bagenzi be bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya-Polisi
Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2014, aho yashyize ahagaragara impamvu y’ifatwa n’ifungwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.
Ku ruhande rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.
Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR.
Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.
Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.