GLPOST

Isomere nawe iyi nkuru yanditswe na Igihe.com mu Rwanda igaragaza uburyo Kagame amaze kuzabya uburezi muri rusange!

Ubumenyi buke n’amavugurura muri EWSA byahombeje Leta Frw miliyari 13

 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu isuku n’isukura(EWSA) cyatangiye kwisobanura imbere ya Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kuri raporo yayo igaragaza ko iki kigo hari akayabo ka miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda ataragaragajwe uko yakoreshejwe.

 

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2011-2012, niyo igaragaza ako kayabo EWSA igomba gutanga ibisobanuro by’aho yakoreshejwe.

 

Imbere ya PAC iyobowe na Depite Nkusi Juvenal, kuri uyu wa Kabiri abayobozi ba EWSA bavuze ko ibura ry’ayo mafaranga rikomoka ku bumenyi buke n’imihindagurikire ya hato na hato y’imiyoborere y’iki kigo. Habayeho impinduka zitandukanye aho iki kigo cyari Electrogaz, kiba ROCO RWASCO, na cyo kiba EWSA.

 

Bayigamba Robert, Perezida w’Inama y’ubutegetsi yacyuye muri EWSA yagize ati “Muri EWSA hagiye habaho ivugurura ritandukanye (reform), ibi ni bimwe mu bituma hagaragara ibintu byinshi birimo amakosa menshi.”

 

Raporo igaragaza amakosa akomeye mu micungire y’umutungo muri EWSA, ugasanga ayanditse mu bitabo atandukanye n’agaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

 

Umugenzuzi w’umutungo wa Leta yagaragaje ibibazo byo kutavugurura ibitabo by’imitungo iramba kugira ngo bijyane n’igihe, kutavugurura urutonde rw’ibikoresho bya EWSA , ibinyuranyo by’amafaranga yakoreshejwe ku nyubako agaragara muri raporo y’ibaruramari n’agaragazwa na raporo.

 

Hari amafaranga yanditswe muri raporo y’ibaruramari nk’ay’agaciro k’ibintu biri mu bubiko kandi atari byo, ibikoresho byaburiye mu bubiko, ibikoresho byangirika birimo impombo z’amazi n’izindi nzira zitandukanye.

 

Aya mafaranga yaburiwe irengero, raporo inagaragaza ko mu mikorere ya EWSA hagiye habamo no gutanga amasoko nabi, akazi kateganyijwe gukorwa ntikarangire neza.

 

Abayobozi ba EWSA banagaragaje ko abakozi bashinzwe gucunga umutungo banagowe n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kuwucunga.

 

Usibye EWSA, Depite Nkusi Juvenal Umuyobozi wa PAC, yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abayobozi bacunga nabi umutungo wa Leta batangiriye kugezwa imbere y’ubutabera.

 

Nkusi yagize ati “Ntabwo mfite urutonde rwabo mu mutwe ariko hari abayobozi bageze mu nkiko ndetse bamwe ibyaha byarabahamye bacibwa amande agera kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.’’

Abayobozi ba PAC bumva ibisobanuro bya EWSA

Ntare Karitanyi, Umuyobozi mushya wa EWSA, imbere ya PAC

Abandi bayobozi ba EWSA mu kwisobanura ku mafaranga EWSA itagaragaza uko yakoreshejwe

Exit mobile version