Isomere nawe uko abasomyi b’Umuseke bakiriye inkuru yuko Polisi yafunze abanyamakuru ba Radiyo Salus i Huye

  • Claver

    Aba banyamakuru ntabwo bari professional kuko mbere yo gutambutsa inkuru ubanza wayumviriza ku ruhande ukayisuzuma ukanareba ko itashora abantu mu kaga. Abanyamakuru mu Rwanda bakeneye special training.

      •  Reply
  • Kazungu

    Ese umukuru w’igihugu ntavugwa nabi we si umuntu? Obama, Cameron n’abandi ntibatukwa buri munsi wari wumva hari uwafashwe azira ibyo? Njye ndumva bazira ubusa kandi kuvuga umukuru wi igihugu nabi cyangwa neza ni umva ariko kwishira ukizana

      •  Reply
  • Pacifique Mihigo

     Abanyamakuru bajijutse ntibakwiye kurangwa n’imikorere nk’iyo.. kubungabunga ubusugire bw’igihugu no kubaha Ubuyobozi ni indangagaciro igomba kuturanga by’umwihariko mu kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu macakubiri

      •  Reply
  • KUNTEBE

    Hahahaaa!!! Nonese muri democlatie hari umuntu ukundwa n’igihugu cyose? nonese kuki mumatora atajya abona 100%?? Nihasuzumwe mbere na mbere ibyo bamuvuzeho hari igitutsi kibirimo se?

      •  Reply
  • Penina

    Harya uwo mukuru w’igihugu uzavugwa ibyiza gusa ni Imana cyangwa ? None se ntakosa, ntiyibeshya se … ? Ibyo byose se tujye tuvuga ko ari byiza ngo aha nta wuvuga umukuru w’igihugu ? Aka jye ndabona ari akarengane mba ndoga Mutama wanyihereye inka ! Mbiswa ma ! Harahagazwe

     

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo