GLPOST

Isomere noneho ibyo ikiroro cya Kagame na FPR “Rushyashya” kivuga kuri Kizito Mihigo

Uko Kizito Mihigo yinjiye mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2014 ku kicaro cya polisi ku Kacyiru, mu mujyi wa Kigali,mu kiganiro n’ itangazamakuru polisi y’ igihugu yasobanuye uko Kizito Mihigo yinjiye mu ishyaka ry’iterabwoba RNC rya Kayumba Nyamwasa n’uko yamenyanye n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakoranaga byahafi naba Kayumba na Karegeya n’uko u uwahoze ari mukomando mungabo za RDF Jean Paul Dukuzumuremyi yagombaga gutera grenade kuri KCT, amaze guhabwa amafaranga n’Agnes wari ushinzwe ibikorwa byo gukusanya inkunga muri RNC Kigali.

 

ACP Theos Badege ushinzwe ubugenzacyaha muri polisi avuga ko Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi icyaha bahuriyeho ari icyo guhungabanya umutekano w’ igihugu no kuvutsa igihugu umudendezo.

 

ACP Badege yakomeje asobanura ko hari umugambi waburijwemo wo gutera ibisasu hagamijwe guhungabanya umutekano w’ igihugu mu mpera z’ ukwezi kwa Gatatu, ibyo bisasu bikaba byari guterwa mu mujyi imbere ya Kigali City Tower nkuko Jean Paul Dukuzumuremyi wari ufite inshingano zo gutera iyo grenade yabyiyemereye, kandi akaba yaranakoze igisirikare muri RDF.

 

Uretse guhungabanya umutekano w’ igihugu hari umugambi wo kwica umwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu hagamijwe gushaka igitambo cya Patrick Karegeya wiciwe muri Afrika y’Epfo nkuko ACP Badege yabivuze.

 

Kizito Mihigo imbere y’ itangazamakuru yavuze ko yinjijwe RNC n’ uwitwa Gerard Niyomugabo wanaburiwe irengero ariko aya makuru polisi ikaba yahise itangaza ko ari amakuru mashya yumvise ariko igiye kubikurikirana. Ikindi Kizito yivugira ko amaze amezi 2 akorana na RNC na FDLR, akaba yari no mu itsinda ritegura kwica umwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu utavuzwe izina n’ubwo hari urutonde rwasohowe na RNC, rucishwa kurubuga www.leprophete.fr rw’abantu bagomba kwicwa byihutirwa murwego rwo guhorera Col. Karegeya, muri urwo rutonde hakaba harimo n’abanyamakuru babiri Burasa J. Gualber wa Rushyashya.net na Tom Ndahiro, naho mubayobozi bakuru ngo bagomba kwicwa hakaba harimo Perezida Paul Kagame, Gen.Jacques Nziza, Commission of Police Dan Munyuza, hakabamo n’umucuruzi Appolo Kiririsi.

 

Zimwe mu nshingano Kizito yahawe na bamwe mu bashinzwe icengezamatwara muri RNC ndetse na FDLR ni ugukora ubukangurambaga n’ icengezamatwara rya RNC. Indi nshingano yari afite ni ugushaka (Recruitment) urubyiruko yinjiza muri RNC na FDLR bagamije gukora umutwe w’ iterabwoba no guhungabanya umutekano w’ igihugu.

 

Nkuko byagarutsweho na ACP Badege ushinzwe ubugenzacyaha muri polisi, aba bose bacyekwaho ibyo biyemerera ngo nuko bizezwa ibya mirenge nk’ aho Kizito yemerewe n’ ishyaka rya RNC kuzahembwa kuba Minisitiri w’ umuco, abandi na bo bakizezwa amafaranga menshi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’ igihugu.

 

Cassien Ntamuhanga yivugira ko yahaye Agnes 200,000frs kugira ngo na we ayahe abagomba guhungabanya umutekano w’ igihugu. Agnes mu nshingano yari afite, yahuzaga imisanzu ahawe n’abantu batandukanye baba mumujyi wa Kigali bataramenyekana kandi na we akaba yabyemereye itangazamakuru.

 

Ntamuhanga, polisi yavuze ko yahaga akazi umunyamakuru kuri radio ubuntu butangaje bamaze kwemeranywa ko bazakorana muri RNC. Ku ruhande rwa Cassien kandi yavuze ko kugira ngo akorane na RNC yabishyizwemo n’ uwitwa Nsabimana Callixte Alias Sankala, uyu akaba aba muri Afrika y’Epfo aho akorana byahafi na Gen. Kayumba Nyamwasa , ibiganiro byose bakaba barabigiranaga binyuze kuri Skype ndetse na facebook nkuko Cassien yabitangarije itangazamakuru.

 

Jean Paul Dukuzumuremyi agejejwe imbere y’abayamakuru, yavuze ko ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yabyinjiyemo abishishikarijwe na Nsabimana Callixte uba mu Afrika y’ Epfo akaba akunze no kugendagenda Kampala mubikorwa bya RNC.

 

Aba bagizi banabi bakaba bashobora kuba bafungiye I Kami mugihe bagitegereje kugezwa mubutabera .

Ibihano bazahabwa nibaramuka bahamwe n’ ibyaha bakurikiranyweho byo guhungabanya umutekano w’ igihugu no gushyiraho itsinda rigamije kwica bamwe mu bayobozi b’ igihugu, bazahanishwa igihano kiri hagati y’ imyaka 15 na 25.

 

Cyiza Davidson

 

Exit mobile version