Parution: Sunday 24 November 2013, 13:23
Par:Amashyaka
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, twahuriye mu mugi wa Denderleeuw ho mu Bubiligi.
-
Dutangarije Abanyarwanda n’inshuti z’u rwanda ko gahunda yiswe « Ndi umunyarwanda »itunga Abanyarwanda ahubwo ibateranya bikomeye ;
-
Muri iyo gahunda hemezwa ko « Jenoside yakorewe Abatutsi » yakozwe mu izina ry’Abahutu bose, ko kubera iyo mpamvu, abenegihugu bo mu bwoko bw’abahutu bagomba gusaba imbabazi abenegihugu bo mu bwoko bw’abatutsi ;
-
Tuributsa Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda ihame ridakuka ry’uko « icyaha ari gatozi ».Nk’uko umukuru wa IBUKA ubwe yabyivugiye kuri radio BBC –Gahuzamiryango, abacitse kw’icumu ntibategereje gusabwa imbabazi n’Abahutu batabahemukiye ; umuntu asaba imbabazi z’icyaha yakoze ;
-
Niba koko « Ndi umunyarwanda » igamje ukuri n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kwa kuri gusharira Perezida Paul Kagame yivugiye ubwo yatangizaga iyi gahunda :
-
Hari Abatutsi biciwe
-
Hari Abahutu biciwe
-
Hari Abatwa biciwe
-
Hari Abahutu bishe
-
Hari Abatutsi bishe
-
Hari Abatwa bishe
Abagomba gusaba imbabazi ni bande ?
Abagomba gusabwa imbabazi ni bande ?
Abahagarariye aya mashyaka basanga abagomba gusaba imbabazi ari abakoze icyaha kandi bakazisaba abo bagikoreye, ibyo ntibisaba kuba umututsi, umuhutu cyangwa umutwa, kuko icyaha ari gatozi ;
-
Kubera iyo mpamvu, turasaba Abanyarwanda, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kwamaganira kure iyo gahunda no kwirinda kuyitabira ;
-
Abahagarariye amashyaka twiyemeje kandi gukomeza ibiganiro hagati yacu n’andi mashyaka azabishaka, kugirango dushakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.
Imana irinde u Rwanda n’abarutuye bose.
Bikorewe Denderleeuw , tariki ya 23 Ugushyingo 2013.
Padiri Nahimana Thomas, Ishema ry’u Rwanda
Munyampeta Jean-Damascène, PDP-Imanzi
Kazungu Nyilinkwaya, PPR-Imena
Ryumugabe Jean-Baptiste, PS-Imberakuri
ABARI BEMEYE KUZA MU KIGANIRO