GLPOST

Itangazo ry’inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014

yIngNtagMush

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo :

1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;

2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;

3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;

4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;

5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;

6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).

Ihuriro FCLR – Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.
Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w’ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye  bw’amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane  kugira ngo abaharanira impinduka mu Rwanda bahuze imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu, ari n’impunzi. Basanze  kandi ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro, biyemeza ko bazongera guhura mu minsi ya vuba, kugira ngo hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.

 

Abari mu nama basabye uwayitumije, ko yakomeza imishyikirano n’amashyaka yamumenyesheje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura uwo mubonano, kugira ngo noneho azashobore kuza kwifatanya n’andi muri icyo gikorwa ngobokagihugu, himirijwe imbere inyungu z’Abanyarwanda,  kurusha iz’amashyaka cyangwa iz’abantu ku giti cyabo.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2014.
Umuyobozi w’Inama,
Twagiramungu Faustin (sé).

 

Exit mobile version