Iyi nkuru y’ Imirasire iteye urujijo kuri Ambasaderi Karega. Yaba yahunze?

Karega Vincent, wari uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’epfo, biravugwa ko yaba atakiri muri ambassade y’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Kubyo yaba azize, bikomejwe guhwihwiswa ko yaba atarabashije gusobanura neza iby’iyicwa rya Karegeya n’iraswa rya Kayumba Nyamwasa bikaba bikomeje kwitirirwa u Rwanda.

Ambasaderi Vincent Karega

 

Amakuru aturuka ku bantu batandukanye kuri Twitter, aremeza ko atigeze agaragara muri ba Ambassadeurs baje mu mwiherero mu Rwanda. Numwungirije witwa Didier Rutembesa nawe ngo baba bajyanye. Iyi nkuru turacyayikurikirana, tuzayibagezaho mu buryo burambuye mu nkuru ziri imbere.

 

JMV Ntaganira – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo