GLPOST

Iyi nkuru yo ku Igihe iratwereka uburyo Umuherwe Perezida Kagame amaze gutuma abanyarwanda bacikamo ibice.

USA : Rurageretse hagati y’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine

 

Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2013, kuri “Baptist Church”, kuri aderesi : 867 Congress street, Portland, Maine habereye amatora ya Komite nshya ya RCAM (Rwandese Community Association of Maine), ariko abatarishimiye ibyayavuyemo barategura andi.

 

 

Nk’uko tubikesha Niyitanga Regis umwe mu batuye muri Leta ya Maine, i Portland, atangaza ko abitabiriye ayo matora bavuga ko yagenze neza kandi yaranzwe n’umutuzo ndetse hari n’abashinzwe umutekano w’abatora.

 

Biteganyijwe ko hazaba ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi urangije manda Pierre Kayiranga, n’umushya watowe Marie Claire Uwamahoro, uwo muhango ukazaba kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2013.

 

Komite nshya yatowe igizwe na Marie Claire Uwamahoro watorewe kuba Perezida, Visi Perezida watowe ni Marcel Rwagasore, Umunyamabanga Mukuru Jovin Bayingana na ho ushinzwe umutungo watowe ni Marie Nshingabigwi. Hatowe kandi abajyanama bane aribo Jean Manzi, Jean de Dieu Mwiseneza, Robert N. Mugabe na Juvenal Gatorano.

 

Akomeza atangaza ko igikomeje kuba urujijo ni uko bivugwa ko hari abatarishimiye ibyavuye mu matora na bo bateganya gukora ayabo. Biteganyijwe ko amatora yabo azabanzirizwa n’inama izabera kuri Grant street ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2013 ahagana ku mugoroba.

 

Niyitanga Regis agira ati “Umuntu yakwibaza niba uyu mwiryane w’ubuyobozi wateye mu banyarwanda batuye mu ntara ya Maine uzarangira ubuhoro.”

 

Maine ni imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherereye mu burasirazuba bw’amajyaruguru. Mu burasirazuba bw’amajyepfo ndetse n’amajyepfo hari inyanja ya Atlantic, mu burasirazuba bw’amajyaruguru, amajyaruguru n’uburengererazuba bw’amajyaruguru hari igihugu cya Canada, na ho mu burengerazuba bw’amajyepfo hari Leta ya New Hampshire.

Komite Nyobozi nshya yatowe

Marie Claire Uwamahoro watorewe kuba Perezida Rwandese Community Association of Maine

Marcel Rwagasore watorewe kuba Visi Perezida wa Rwandese Community Association of Maine

Jovin Bayingana watorewe kuba Umunyamabanga wa Rwandese Community Association of Maine

Marie Nshingabigwi washinzwe umutungo muri Rwandese Community Association of Maine

anthere@igihe.rw
Exit mobile version