GLPOST

Iyi se niyo mikorere ya FDLR na RNC Brig. Gen. Nzabamwita yabwiraga RFI ko Lt Mutabazi azaduhishurira mu rukiko uyu munsi?

MutabaziTortured
Reba ibikomere ku maboko ya Lt Mutabazi kubera
amapingu n’iyicarubozo.

 

Kuri uyu munsi urukiko rwasuzumye ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha ndetse rwongera kubaza abaregwa niba bemera ibyo baregwa. Lt. Joel Mutabazi wari waremeye bimwe mu byaha aregwa kuri uyu munsi yabiteye utwatsi.

 

Akaba yabwiye urukiko ko yafashwe binyuranyije n’amategeko ndetse ngo yimwa uburenganzira bwo kuvuga uburyo afunzwemo ‘avuga ko yakorewe ihohoterwa n’iyicwarubozo ndetse n’ubu akaba afunzwe nabi ‘binyuranyije n’amategeko.’

 

Urukiko rwabwiye Mutabazi ko afunzwe byemewe n’amategeko ndetse ko ibyo byarangiye kuburanwa n’urukiko rusanzwe rwa gisirikare i Nyamirambo bityo ngo kuba afite urupapuro (ordonance) rw’umucamanza ruvuga ko afunze, bivuze ko afunze byemewe n’amategeko.

 

Mutabazi yabwiye urukiko ati “Sintinya gupfa, bambwiye ko bazandasa bakavuga ko natorokaga gereza… Ndishinganisha kugira ngo nimpfa umuryango wanjye uzabimenye.”

 

Yongeye abwira urukiko ati “Ibyo amategeko ateganya azabikore… Niba amategeko yarirengagijwe mbere, naba nyiringiyemo iki ?”

 

Ibi byatumye n’umwunganizi wa Mutabazi, M. Mukamusoni Antoinette avuga ko yunganira umukiliya we ariko atamuhagarariye, bityo na we avuga ko nta kindi kintu yarenza ku mwanzuro w’uwo yunganira.

 

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na Maj.Somai bwagaragarije urukiko ko ibyo Mutabazi avuga ko azaraswa atari byo ngo kuko leta y’u Rwanda ntiyica imfungwa.

 

Bwagize buti “Leta y’u Rwanda ntiyica imfungwa, iyo habaho umugambi wo kumwica ntitwari kuza mu rukiko gusuzuma ibyo aregwa.”

 

Iby’iyi nkuru UMUSEKE.RW uracyabikurikirana

 

HATANGIMANA Ange Eric

Exit mobile version