GLPOST

“Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira”, James Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, asoza gahunda y’icyumweru ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Karegeya waguye muri Afurika y’epfo mu ntangiriro za 2014.

 

Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n’abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

 

Yagize ati “Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.”

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe. 

Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n’igihugu kimurindira umutekano. Ati “Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano ajya he?” KANDA HANO USOME IYI NKURU

Exit mobile version