Iyumvire aho Gasana Anastase bamubwira ko yabaye nka rya buye rigaragara ntiribe rikishe isuka!

Muri ino minsi mu gihe abanyarwanda bamwe batuye i burayi bitegura guhurira mu bubiligi mu kwibuka abantu bose bishwe muri Jenoside y’abatutsi mu Rwanda no mw’ iyicwa ry’abahutu muri Congo rishobora kuzitwa Jenoside Loni niryemeza, numvise byinshi ariko sinashoboye kwihangana numvise uwitwa Anastase Gasana ashatse kugarura amanyanga ye ya kera ashyigikira abo bashaka kuburizamo icyo gikorwa cyo kwibuka abacu bose tutavanguye abishwe.

 

Iyo urebye inyandiko za Gasana Anastase cyangwa imvugo ze kuri za radiyo nka Radiyo Itahuka n’ Ijwi rya rubanda, biragaragara ko uyu mugabo atigeze ahinduka. Njye maze kubona ko Gasana Anastase wakoranye na Habyarimana bagashwana, akongera agakorana na Kagame nawe bagashwana atigeze ahinduka na gato kandi ni gatumwa yagobye rwose kutureka abanyarwanda twibereye hanze maze agafata ishyaka rye rigizwe nawe wenyine akarisubiza i Kigali kuko wa mugani w’abanyarwanda: “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka”.

 

Umwaka ugiye kurangira uyu mugabo Gasana Anastase ashyizeho ishyaka rye ariko sindamubona mu gikorwa na kimwe cyerekana ko arwanya Kagame cyangwa se afite abayoboyoke barenze umwe. Niwe wenyine muyoboke w’ishyaka rye akaba yirirwa akinira politiki kuri murandasi no kuri za radiyo aho yirirwa ahamagara atesha abantu umutwe. Gusinya ku nyandiko ko uri umuyobozi w’ishyaka ntabwo aribyo bigusubiza imyanya wari ufite kwa Habyarimana cyangwa kwa Kagame ahubwo rimwe na rimwe ni ukuyobya abanyarwanda. Njye iyo mbonye inyandiko n’izina ryawe nirirwa ndwaye umutwe kuburyo umbabariye rwose waba uhagaritse cyangwa ukamanuka i Kigali ukaba ariho ujya uzandikira. Wenda sobuja Kagame byamushimisha abonye utahutse kandi byatuma Meya, mushiki wawe, agira amanota menshi leta ya Kagame.

 

Njye sinabona amagambo akwiriye yo gusobanura amanyanga yawe ndetse nicyo ugamije ariko nagiraga ngo nawe wiyumvire aho uyu mukunzi w’Ijwi rya Rubanda adusobanurira neza uwo uriwe. Sinkubujije kuvuga ibyo ushaka ariko nujya ubumbura umunwa cyangwa ukandika ujye umenya ko ibyawe byose tubizi kuburyo uramutse uri umuntu uzi ubwenge wareka gukomeza kwiha amenyo ya rubanda. Turabizi ko uzi kwandika no gushyongora ariko umenye ko twarangije kugutahura. Tega amatwi uyu mukunzi wa Radiyo Ijwi rya Rubanda aho ataka Gasana Anastase:

 


Source: Radiyo Ijwi rya Rubanda

Callixte Dusingizemungu
France

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo