GLPOST

Iyumvire aho Perezida Kagame yishongora ku banye Kongo hanyuma unumve uko asobanura ubutabera bwe nyuma yaho yongereye igihano cya Victoire Ingabire akagishyira ku myaka 15.

Uyu munsi abanyarwanda benshi bari bategereje ijambo rya Perezida Kagame cyane cyane kumva kubyerekeranye n’umutekano w’igihugu. Abo twavuganye benshi bari bategereje ko avuga kw’itsindwa rya RDF/M23 muri Kongo nikigiye kuzakurikiraho. Abantu benshi baribaza niba u Rwanda rusazubira muri Kongo rwitaje FDLR cyangwa se niba Perezida Kagame azageraho akava kw’izima akumva inama mugenzi we wa Tanzania Kikwete yamugiriye yo kuvugana n’abarwanya ubutegetse bwe.

 

Icyagaragaye nuko aho kugirango abwire abanyarwanda iby’intambara ya M23, yishongoye ku baturanyi bacu bo muri Kongo ubwo yavuga kubyerekeranye n’umusaruro w’amabuye yagaciro. Nawe iyumvire agace k’ijambo rye kuzuye ubwirasi bwinshi:

https://www.glpost.com/wp-content/uploads/2013/12/Kagame-Avuga-Ku-Mabuye-Yagaciro.mp3?_=1

Ikindi kintu tugirango tugarukeho n’agace yavuzeho iby’ubutabera mu Rwanda. Nawe iyumvire uko asobanura ubutabera bwe nyuma yaho afashe icyemezo cyo kongera igihano cya Victoire Ingabire akagishyira ku myaka 15.

https://www.glpost.com/wp-content/uploads/2013/12/Ubutaberea-bwa-kagame_2013-12-16.mp3?_=2
Exit mobile version