Izamuka ry’ibiciro bya parikingi rihangayikishije abakoresha ibinyabiziga ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Izamuka ry’ibiciro bya parikingi rihangayikishije abakoresha ibinyabiziga ku kibuga cy’indege cya Kanombe (Ifoto/Kisambira T.)

Ubusanzwe imodoka  ikoresheje parikingi y’ikibuga  mpuzamahanga cy’indege cya Kigali (Kigali International Airport) yishyuraga amafaranga 300 igihe yabaga yinjiye ndetse  aya mafaranga akishyurwa buri saha imodoka imaze muri parikingi.

Aya mafaranga yaje kuzamuka aba 350 ku modoka nto zirimo amavatiri ndetse n’amafaranga 500 ku modoka zirimo na tagisi nini (taxi minibus); kuva kuwa 2  Kamena 2014.

Kuva icyo gihe imodoka yose yinjiye, isaha ya mbere yishyura amafaranga 1000 naho buri saha y’inyongera imaze muri parikingi hakajya hiyongeraho amafaranga 500.

Abakora imirimo ibyara inyungu kuri iki kibuga giherereye i Kanombe mu Karere  ka Kicukiro, irimo gutwara abagenzi, bavuga ko izamuka ry’ibyo biciro byabakomye mu nkokora.

Umwe mu bashoferi ukora umurimo wo gutwara abagenzi  muri taxi  voiture  ku kibuga utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “ubu icyo umuntu acungana nacyo ni ukwirinda kwinjira muri Parikingi. Byadukururiye gutanga serivisi mbi ku batugana kuko ugenda ugatinya kwinjira muri parikingi.”

Undi nawe  akora umurimo wo gutwara abagenzi ku kibuga cy’indege avuga ko iryo zamuka ry’ibiciro rigamije kumukomanyiriza we na bagenzi be bakorera ku kibuga baturutse hanze.

Yagize ati, “Izamuka ry’ibiciro bireba imodoka zinjira ziturutse hanze ariko taxi zikorera mu kibuga cy’indege  ntabwo bizireba, ibi ni ukudukomanyiriza bikomeye.”

Imodoka zikora ku kibuga cy’indege bivugwa ko ziri ku ibere kuko zo zitazamuriwe ibiciro bya parikingi, zibumbiye muri Koperative ATAK, zishyura  amafaranga 82.600  ku mwaka n’ibihumbi 17  buri kwezi.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege  bwo buvuga ko ibikorwa byose bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ikibuga cy’indege ngo gikomeze gutanga serivisi nziza.

Barigye Tonny ushinzwe Itumanaho  ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, yatangaje ko  bemeje izamuka ry’ibiciro ku modoka zituruka hanze y’ikibuga mu rwego rwo kugira ngo imodoka zose zijye zishyura amafaranga amwe  ndetse bakomeze no kuvugurura inyubako z’iki kibuga.

Abashoferi batwara imodoka zituruka hanze ariko bavuga ko harimo ubusumbane kuko ufashe amafaranga 1.000 yo kwinjira ku kibuga na 500 ya buri saha ya parikingi, ugakuba iminsi mirongo itatu igize ukwezi, wasanga ari menshi cyane ugereranyije n’atangwa n’imodoka zo muri ATAK.

Gusa Barigye Tonny ushinzwe itumanaho  ku Kibuga yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “amafaranga yashyizweho ngo ajye yishyurwa parikingi nta muntu wenda kuyashyira mu mufuka we,  ahubwo ni ukugira ngo ikibuga gikomeze kunoza imitangire ya serivisi nziza”, yungamo ati, ” Ibikorwa aya mafaranga akoreshwamo n’ubundi bizajya bibagarukira.”

Barigye yakomeje avuga ko kuvugurura ikibuga cy’indege cya Kanombe byonyine bizatwara akayabo ka miliyoni 17.8 by’Amadorali y’Amerika kandi nta handi yava uretse mu bikorwa bikorerwa ku kibuga.

Ikibuga cy’indege  mpuzamahanga cya Kanombe  cyakira ku munsi  indege z’amasosiyete asaga 13 aturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo