GLPOST

Izi mpunzi z’abanyarwanda zihungira Uganda zaba zihunga iki?

Uganda: Abanyarwanda 60 binjiye mu gihugu binyuranije n’ amategeko mu rukiko

NOVEMBER 27, 2013, 1:01 PM
Mobile version – Imirasire.com / Chief Editor Anoncy

Nk’ uko byasabwe n’ uwari ubahagarariye, yasabye ko leta ya Uganda yavugana na Ambasade y’ u Rwanda bakareba uko bakoroherezwa mu Rwanda mu maguru mashya, ngo aho kugirango bagezwe imbere y’ ubutabera bw’ ikindi gihugu.

Aba ni bamwe mu banyarwanda bafatiwe muri Uganda badafite ibyangombwa

Nk’ uko byemejwe n’ uwari ukuriye igikorwa cyo gushakisha bene abo bantu batagira ibyangombwa wo mu nzego zishinzwe umutekano muri Uganda, yavuze ko abafashwe bose n’ ubwo bamaze kugezwa imbere y’ ubutabera uko ari 60, bemera ko ari abanyarwanda.

Aba bafatiwe mu gace bita Kibalinga, aho biteguraga kuba. Andi makuru avuga ko bamwe mu banyarwanda barimo basaba ibyangombwa by’ ubuhunzi no kwemererwa gutura muri Uganda.

Umuyobozi wa Polisi n’ ubwo ntacyo yashatse kuvuga kuri icyo cyifuzo, ukuriye Komisiyo ishinzwe imiturire Patrick Buruku, yemeje ko babafashwe nk’ Abanyarwanda ariko nta bindi bisobanuro batanze.

Naho uhagarariye iyi komisiyo mu Karere ka Mubende Francis Kibuuka, yavuze ko abo banyarwanda bashyikirijwe ibiro bya Polisi bikorera muri ako karere.

Nyamara ariko niba ari uko bimeze, abanyarwanda bakwiye kwicara bagahaguruka mu gihugu cyabo kuburyo bwemewe n’ amategeko kandi bakiga no kunyurwa n’ ubuzima bw’ Igihugu cyabo bakareka kwirirwa bagosorwa n’ Amahanga

Muhayimana Liliane – Imirasire.com

Exit mobile version