GLPOST

Izuba Rirashe: Mujye mubeshya abahindi gusa kuko abatera izo gerenade turabazi

15 bakekwaho guhungabanya umutekano muri Musanze bashyikirijwe ubushinjacyaha

 


Bimwe mu bisasu byatewe muri Musanze (Ifoto/interineti)

 

Abantu 15 bakekwaho kugira uruhare mu ihungabana ry’umutekano ryagaragaye haterwa ibisasu mu mujyi wa Musanze mu ntangiriro z’uyu mwaka kuri uyu wa 21 Werurwe bashyikirijwe ubushinjacyaha.

 

Abo bantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byahungabanyije umutekano w’Akarere ka Musanze mu iterwa rya za geranadi zatwaye ubuzima bw’umuntu umwe zinakomeretsa abantu batandatu,

 

Muri geranadi zatewe hari iyatewe ku wa 06 Mutarama 2013 murugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifirida ihitana ubuzima bw’umwana ufite umwaka n’ikigice warerwaga n’uyu muyobozi ndetse n’iyatewe ku wa 27 Gashyantare inyuma gato y’ishuri rya gipolisi riherereye mu Karere ka Musanze yakomerekeje abantu batandatu.

 

Aba bantu kandi bakurikiranyweho urupfu rwa IP Mucyurabuhoro Clement umupolisi wari ushinzwe ubugenzacyaha DGPO mu Karere ka Musanze wiciwe mu mujyi wa Musanze ku wa 19 Ukuboza 2013.

 

Me Alain Mukurarinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabibwiye iki kinyamakuru ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha 4 aribyo: Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubwicanyi, iterabwoba no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Me Mukurarinda akomeza avuga ko nyuma yaho polisi ishyikirije ubushinjacyaha abo bantu iperereza rigikomeje mu rwego rwo kumenya niba abafashwe bafungurwa cyangwa bajyanwa mu rukiko,

 

Ati “Turacyafite iminsi itanu natwe yo gukomeza iperereza tukamenya niba tubafungura cyangwa niba barajyanwa mu rukiko”

 

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, Spt Emmanuel Hitayezu ahamya ko abo bantu 15 kugeza ubu bamaze gufatwa bari mu gatsiko kamwe kagiye gahungabanya umutekano w’Akarere ka Musanze mu iterwa ry’amagerenadi ndetse ngo akaba ari nabo barashe IP Mucyurabuhoro Clement. […]

 

 

Exit mobile version