GLPOST

Jean Baptiste Mugimba yafatiwe mu Buholandi uyu munsi

Jean Baptiste Mugimba yafatiwe mu Buholandi uyu munsi

Ubugenzacyaha mu gihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama bwataye muri yombi umugabo Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 54 wari utuye ahitwa Leusden, uyu ngo agomba guhita yoherezwa mu Rwanda aho agomba kubazwa uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane abiciwe mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

 

 

 

Uyu mugabo ngo yahoze ngo ari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ryavuzwe cyane mu bwicanyi bw’abatutsi. Uyu mugabo kandi ngo akekwaho kuba ari umwe mu bakoraga urutonde (list) y’abatutsi bagombaga kwicwa, ndetse no guha intwaro Interahamwe zo kwicisha abantu.

 

Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Buholandi bwatse uyu mugabo ibyangombwa byo kuhatura mu mwaka ushize mu kwezi kwa gatandatu. Ni nyuma y’uko ibi biro ngo bibonye ko hari impamvu zigaragaza uruhare rwa Mugimba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ubujurire bwe bwa bwanzwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka ubu ngo buri mu nkiko nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ubutabera y’iki gihugu.

 

Ubugenzacyaha bw’Ubuholandi bwashakishije n’ibimenyetso bishinja uyu mugabo bumugeraho, ariko kandi ngo bwemeza ko uyu mugabo ashobora koherezwa aho ibyaha byakorewe.

 

Ministeri y’ubutabera y’iki gihugu ku rubuga rwayo ivuga ko aho ibyaha yabikoreye (mu Rwanda) ngo ariho ibimenyetso byinshi biri, “Aho bisobanutse mu rurimi no mu mateka y’ibyabaye ndetse aho abarokotse ubwicanyi bari.”

 

Mu kwezi kwa cumi 2013 Ubuholandi bwemeje ko Jean Claude Iyamuremye wari utuye ahitwa Voorburg nawe yoherezwa mu Rwanda kubazwa ibya Jenoside.

 

Ibihugu nka Norvege, Swede na Danemark nabyo byamaze gukatira bamwe mu bakekwaho Jenoside byafashe koherezwa mu Rwanda aho ibyaha bashinjwa byakorewe.

 

Urukiko rw’uburayi rurebana n’iby’uburenganzira bwa muntu rwemeje ko aboherezwa mu Rwanda kuburana ku byaha baregwa bashobora kuhabona ubutabera.

 

UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version