GLPOST

Jenerali Rwarakabije yatanze ubuhamya ku byo yabonye

Hashize 8 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 01/02/2014 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 2

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari muri gereza ya Muhanga kuri uyu wa mbere Gashyantare Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa Jenerali Paul Rwarakabije yavuze uko akiri mu mashyamba ya Kongo yajyaga yakira ibaruwa nyinshi  zavaga mu Rwanda zimusaba ko yakomeza urugamba   kugirango abohore abanyarwanda bafunzwe.

Mu kiganiro kijyanye n’uyu munsi Jenerali Rwarakabije yagarutse kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda nyuma ya Jenosige yakorewe abatutsi mu 1994 aboneraho umwanya wo kuvuga ku byo yagiye abona igihe yarwanyaga leta y’u Rwanda mbere yuko yishyira mu maboko yabo yarwanaga nabo muri icyo gihe.

 

Rwarakabije yavuze ko ubwo yari muri FDLR muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru,yagiye yakira inyandiko z’abantu batandukanye bari bafungiye muri za gerza z’u Rwanda zimubwira ko yakomeza urugamba ariho rugamije gusubiza igihugu abacyambuwe noneho abari mu munyururu bakabohorwa.

 

Komiseri Rwarakabije yavuze ko ibaruwa ya mbere yabonye yamugezeho mu mwaka w’1999 ayizaniwe n’abasirikare be yagendaga yohereza kuza kugaba ibitero mu Rwanda nabo ngo bayihwe n’abagororwa.

 

Ati “Ayandi mabaruwa yose yakurikiyeho yavugaga kimwe n’ayambere, yose yansabaga kutarambika intwaro hasi bakavuga ko bari inyuma yanjye ko kandi banshigikiye mu rugamba natangije. Nyamara bari bafunze.”

 

Uyu Muyobozi yasabonuye ko izi baruwa zose zavaga hafi muri za gereza zose mu Rwanda ngo ubutumwa bamuhaga bwose bwari bumwe, ariko ngo uko imyaka yagiye isimburana niko yagendaga acika intege kugeza ubwo abonye ko ntakintu gifatika arwanira kandi bidashoboka gufata ubutegetsi.

 

Guhera ubwo ngo atangira kwima amatwi aba bose bamwandikiraga,ahubwo yigira inama yo gutaha mu Rwanda kuko yabonaga intambara ariho ntacyo igamije cy’ukuri.

 

Impamvu nyamukuru yatumye ataha ngo n’ubuhamya bw’abaturage yagiye yumva bavuga ko mu Rwanda hari umutekano n’iterambere.

 

Hari mu 2003 ubwo yatahaga, yavuze ko guhera ubwo kugeza uyu munsi atarongera gutekereza icyatuma yongera gusubira mu ishyamba kuko yasanze u Rwanda rw’iki gihe rubumbiye hamwe abanyarwanda bose rugamije iterambere ridaheza.

 

Rwarakabije yamaganye raporo z’amahanga zivuga ko abasirikare b’u Rwanda bakoze ubwicanyi mu nkambi z’abanyarwanda babaga muri Congo.

 

Avuga ko we yari ahibereye kandi yari umusirikare ibivugwa atari ko biri.

 

Ati: Ibyo bavuga ku ngabo z’u Rwanda sibyo, izi ngabo zashatse gucura impunzi zihura n’imbogamizi y’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda bari bagose inkambi bari no mu baturage abaturage bapfuye icyo gihe ni abazize iyo mirwano.

 

Kuri uyu munsi w’intwari bamwe mu bagororwa batahutse vuba baboneyeho umwanya wo gutanga ubuhamya ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba bafunzwe nyuma y’uko inkiko gacaca zihagarika imirimo yazo banavuga ko biteguye gusaba abanyarwanda imbabazi.

Abagororwa n’Imfungwa ba gereza ya Muhanga bitabiriye ibiganiro by’umunsi w’intwari.

Nyandwi Ismael yavuze ko afite ubuhamya bwinshi. Kandi yiteguye gusaba imbabazi umuryango nyarwanda

Iryivuze Martin nawe ngo yiteguye kuvuga ukuri kubyo yakoze muri Jenoside.

 

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Exit mobile version