Jovani Bushishi yasabye imbabazi kubera ko hari benshi yimye za buruse ngo kubera “Systeme”. Yadusobanurira iyo sisiteme iyo ariyo nuko yari imeze?


Bushishi Jovani

 

 

Umwiherero wa Biro politiki y’Ishyaka ry’imibereho myiza y’abaturage na Demokarasi (PSD), Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye bikanda, akari ku mutima karavugwa. Umwe muri bo yasabye imbabazi yihanukiriye ko yavukije amahirwe abagomba kwiga muri Kaminuza kandi batabuze ubushobozi, ubwo yari umuyobozi ushinzwe buruse muri Minisiteri y’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga.

 

Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, bagize umwiherero w’abagize Biro politiki y’ishyaka yari igamije kuganira by’umwihariko kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”. Agira ati “Wabaye umwanya wo kuyitangaho ibitekerezo, ariko kandi uba n’uwo gutanga ubuhamya kuri benshi mu mateka bagiriye muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo. Bashimye iyi gahunda, ndetse bavuga ko yanatinze, kuko iyo itabaho abantu bari kubana bataziranye, batazi buri wese ibikomere yagiye agira mu buzima.”

 

Akomeza atangaza ko bemeranyije ko bose gahunda bayigize iyabo, itanyuranye n’amahame ishyaka ryubakiyeho, kandi ibiganiro bizakomeza, buri wese akagira uruhare aho atuye n’aho akorera. Ku birebana n’abarwanya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Dr Biruta atangaza ko kuba iyo gahunda yaratangiye bitavuga ko abantu bose bayakiriye kimwe. Agira ati “Abataravuga si ukuvuga ko batiteguye, buri muntu agira igihe cyo gutanga ubuhamya, buri wese kandi agira igihe cye cyo kubanza kumva ibijyanye no gusaba imbabazi. Gusaba imbabazi bishingiye ku kuba wowe wumva warashoboraga kugira icyo ukora igihe abandi bari mu mage, ariko ntugikore. Ibyo bituruka ku muntu ku giti cye no ku gihe yumva yiteguye.”

 

Akari ku mutima karavuzwe

Bushishi Jovani, wari witabiriye umwiherero, akaba yarigeze gukora muri Minisiteri y’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga (MINESUPRES : Ministère de l’Enseignement Supérieur et de la Recherche Scientifique), we ubwe atangaza ko asaba imbabazi abikuye ku mutima, abo yavukije kwiga Kaminuza kandi bari babifitiye uburenganzira. SOMA INKURU YOSE KU IGIHE

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo