Rwanda: Iperereza ry’ikinyamakuru cyo muri Canada riremeza ko leta ya Paul Kagame ariyo ikora ubwicanyi bw’abanyepolitiki bayihunze!
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Canada kitwa « The Globe and Mail » ryerekanye ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda batavuga rumwe na Paul Kagame bamuhungiye mu bihugu byo hanze bwateguwe na leta ya Paul Kagame ; ibi bikaba bivuguruza ibyo Mushikiwabo yajyaga avuga ngo igihugu cy’Afurika y’epfo cyafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate b’abanyarwanda bakekwaho gukora ubwo bwicanyi gihubutse !
Icyo kinyamakuru kikaba cyarakoze ubushakashatsi kuri ubwo bwicanyi bw’abanyepolitiki batavuga rumwe na leta y’i Kigali mu gihugu cy’Afurika y’epfo no mu gihugu cy’Ububiligi. Icyo kinyamakuru cyagiranye ibiganiro n’impunzi z’abanyarwanda ziri muri ibyo bihugu byombi tumaze kuvuga ; abo banyarwanda bemeye ko bari bafite ubutumwa bwa leta ya Paul Kagame bwo kujya gushakisha abantu bazaha amafaranga bahawe na leta ya Kigali kugirango bajye kwica abanyepolitiki b’abanyarwanda batavuga rumwe na Paul Kagame !
Mu kiganiro cyakorewe kuri telefoni kigafatwa n’ibyuma bifata amajwi mu mwaka w’2011, humvikanye uburyo umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda Colonel Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na Major Robert Higiro mu mugambi wo kujya kwica abantu 2 batavuga rumwe na leta ya Paul Kagame bahungiye mu gihugu cy’amahanga !
Muri icyo kiganiro Dan Munyuza yagize ati « igiciro sicyo kibazo » ahita yemera gutanga miliyoni y’amadolari yo kuzica General Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya wari warigeze kuyobora ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda, bombi bakaza guhungira mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo ! Dan Munyuza yakomeje avuga icyamushimisha cyane muri ubwo bugome muri aya magambo :
«Byaba ari igitangaza ashoboye kubicira rimwe bombi, ariko n’ubwo bitashoboka ashoboye kwica umwe, umwanzi yaba acitse intege, ashoboye kwica izo nyoni zombi akoresheje ibuye rimwe twamuhemba menshi kurushaho ! »
Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yashoboye gusimbuka urupfu ubwo yaraswaga mu mwaka w’2010 naho Patrick Karegeya abanzi b’amahoro baramwivuganye mu ijoro rishyira italiki ya mbere Mutarama uyu mwaka, ubwo yanigwaga n’abanzi bamuteze igico muri hoteli y’i Johannisburg.
Ikinyamakuru « The Globe and Mail » cyemeza ko ubushakashatsi cyakoze bwagaragaje ko iyo Paul Kagame ashaka kwicwa umunyepolitiki wamuhunze batavuga rumwe,intasi za Kagame zijya gushakisha mu bantu ba hafi babana n’uwo bashaka kwica, baba baragaragaje ko bafite inyota y’amafaranga cyane cyangwa se bafite ibibazo by’ubukene ; akaba aribo bakoresha! Kenshi intasi za Paul Kagame zishyira iterabwoba kuri abo bantu ndetse zikabemerera no kuzabaha amafaranga kugirango babafashe kugera kuri ibyo bikorwa by’ubwicanyi !
Leta y’u Rwanda ishinjwa kenshi kuba iba iri inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abanyepolitiki bayihunze bagasaba ubuhungiro mu bihugu byo hanze. Leta y’u Rwanda igerageza guhakana ko iba itari inyuma y’ibyo bikorwa n’ubwo Paul Kagame we atabihakana rwose ! Kubyerekeranye n’iyicwa rya Patrick Karegeya Paul Kagame ubwe yiyandikiye mu kinyamakuru kitwa « Wall Street Journal » aya magambo : «Ntabwo ari u Rwanda rwishe uyu muntu, ariko nanjye narabishakaga ! » Naho mu mwaka w’2012 avuga ku gikorwa cyo gushaka kwica Kayumba Nyamwasa, Paul Kagame yagize ati : « mu byukuri nicyo gihano yagombaga guhabwa ! »
Nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya, mu mezi make ashize, Paul Kagame yagize ati : «Ubugambanyi bugira inkurikizi, umuntu wese uzagambanira ibyo twiyemeje cyangwa se agashaka gukorera ikibi umuturage wacu azabizira. Ikiba gisigaye ni kurebwa ni ugushaka uburyo n’igihe azicirwa » !
Ngiyo imigabo n’imigambi y’abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe iri kwandikwa n’ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye bimaze imyaka 20 bishimagiza politiki ya Paul Kagame none ubu bikaba bitangiye kumugaragaza nk’umwicanyi ruharwa !!
Source : Veritasinfo