Hashyizweho itsinda rigiye kwiga igitera inkongi za hato na hato
Nyuma y’inkongi z’imiriro zitandukanye zibasiye amazu mu mujyi wa Kigali muri iyi minsi zakurikiye no gushya kwa gereza ya Rubavu, hashyizweho itsinda rigiye kwiga impamvu nyayo itera izi nkongi.
Mu itangazo dukesha Polisi y’Igihugu, iri tsinda rihuriweho na Polisi, EWSA, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’imyubakire(RHA) na Minisiteri y’ibikorwaremezo.
Mu by’umweru bibiri bishize byonyine, hagaragaye impanuka zigeze kuri enye, zimwe mu minsi ikurikiranya mu Mujyi wa Kigali, zangije amazu n’ibintu, hakiyongeraho gushya kwa gereza ya Rubavu ho hapfuyemo abantu batanu, hagakomereka ababarirwa muri 60.
Aya ni amaduka yo muri Quartier Matheus yahiye mu cyumweru gishize Polisi yatangaje ko nubwo iperereza ryasanze impamvu ya mbere itera zimwe muri izi nkongi ari intsinga zishaje cyangwa gushyiraho nabi inzira z’intsinga, ntihakwirengagizwa ko haba hari abandi babikora bafite ibindi bagamije nk’uko mu mwaka ushize byagenze ubwo abanyeshuri bo mu Byimana mu karere ka Ruhango batwikaga amacumbi yabo.
Source: Igihe.com |