Kagame akomeje gutwika amaduka muri Matheus kugira ngo abacuruzi bakodeshe amaduka mu miturirwa ye!

Mu nkongi y’umuriro muri ‘Matheus’ ba ‘rusahuriramunduru’ bafashwe

Mu gihe abandi bariho batabara ngo bagire ibyo barokora mu mari yariho ishya mu muriro wafashe iduka muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu, abajura nabo bari basakiwe kuko bari babonye akanya ko kwibira muri ibyo byago. Ku bw’amahirwe macye ya bamwe ariko Police yari maso ihita ibacakira.

Aba mu gihe abandi bari mu gahinda bo babifashe nk'amahirwe yabo ariko bibabera umwaku

Abo bagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 32, bagifatwa bahise bambikwa ipingu rimwe ari babiri burizwa imodoka bajyanwa n’inzego za polisi kubazwa iby’akaboko karekare kabo.

Mukandutiye ukorera hafi y’aha hari hahiye yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko bariya bafashwe we asanzwe abaziho ubujura aho hafi ahubwo bimunenejeje kuba bafashwe uyu munsi.

Mukandutiye avuga ko ubwo abandi bariho bagerageza gukiza ibintu ngo bidashya byose, aba bagabo n’abandi bashobora kuba batafashwe babaciye mu rihumye bagira ibyo biba, gusa abatabiteshejwe ngo bafashwe na Police.

Mukandutiye na bagenzi bari aho hafi bahacururiza bashimiye cyane Police kuba mubyo yakoze kuko yazimije umuriro bikarinda n’izindi nyubako gufatwa ikanafata bamwe mu bajura bariho babiba ariko ntacyo bo babikoraho kuko bageragezaga kugira utwo barokora.

Ibi ngo bikwiye kubera isomo abandi ‘benengango’ bahora bararikiye kurya ibyo batavunikiye bashaka gutungwa n’imitsi y’abandi mu bujura.

Aba ni bamwe mu bakozi ku maduka yo hafi aha bagerageza kugira ibyo baramira. Ba rusahuriramunduru nabo bari hafi, polisi nayo iri hafi.

Roger marc Rutindukanamurego
UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo