Nk’ uko iminsi igenda itambuka ni nako ibyihishe bigenda bimenyekana,amakuru avuye ahantu hizewe agera kuri Rushyashya.net avuga ko Gen.BEM Habyalimana Emmanuel ashobora kuba mu bantu bafashije Kayumba Nyamwasa gutoroka igihugu.
Ayo makuru yemeza ko Nyamwasa yakoresheje telefoni ahamagara BEM Habyalimana wari umaze gukura akarenge ke mu mukino maze amugira inama zikubiyemo inzira nawe yaciyemo ahunga n’ ikimenyimenyi bose uko ari 2 baciye inzira ya Uganda babona gufata indege.
Kuki Gen Nyamwasa yiyambaje BEM Habyalimana
Dusesenguye ubumenyi aba basirikare bombi bifitiye mu by’ ukuri nta muswa urimo ariko bitewe n’ uko Nyamwasa yiberaga kenshi mu kazi twakwanzura ko Habyalimana yamurushije kumenya ibyo dore ko we yaje mu Rwanda amaze iminsi mu buhungiro mu byo hanze.
Sibyo gusa kuko ;aba bajenerari bombi bigeze kuwubana bafitanye n’ ubushuti bwo hafi kuko mu mbere yuko bahunga bari ibisonga umwe ari Minisitiri w’ Ingabo uwundi ari Umugaba Mukuru w’ ingabo.
Kuba aba bagabo bombi bamaze no guhunga igihugu bahise bahurira mu mashyaka arwanya Leta ya Kigali ibyo nabyo byatuma umuntu atangira kwibaza niba na mbere nta mugambi bari basanzwe bajya dore ko umufaransa yaciye umugani ati”C’est seule la fin qui justifie les moyens”.
BEM Habyalimana Emmanuel akora iki mu by’ ukuri ?
Amakuru atugeraho yemeza ko n’ ubwo uyu mugabo yagiye avuga ko yatangije ishyaka rya politiki rirwanya Leta y’ u Rwanda ni ukugira yibonere amaramuko.
Ibi tubyemeje tugendeye ku imvugo avugira hanze dore ko bigaragara ko atinya Inkontanyi kuko azizi zamugiriye neza ananirwa gukurikiza amahame yazo nk’ uko umunyarwanda yagize ati”ntawutinya ishyamba ahubwo atinya icyo yaribonyemo”.
Ntitwavuga iyi nkuru ngo twirengagije amakuru yagiye yemeza ko ihunga rya Gen Nyamwasa ryagizwemo uruhare runini na bamwe mu basirikare bakuru bakomeye mu Rwanda tutifuje kudoma aho agatoki n’ ubwo uwavuga ko “nyir’ urugo yapfuye siwe uba wamwivuganye”.
N’ ubwo byagenze bityo benshi muri abo basirikare barangije nabi bamwe muri bo bicajwe ku ntebe abandi barirukanywa imburagihe.
Ikaze Frank/Rushyashya.net