GLPOST

Kagame amaze kubona ko abanyarwanda benshi barakaye amaze kuvuga ko ariwe wishe Col Karegeya, agaruye Lt Mutabazi mu nkiko kugirango avuge mu ruhame ko yashatse kumwica!

Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi rwagaruwe kuburanishwa mu ruhame

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 
Kuwa Kabiri tariki 28 Mutarama 2014 nibwo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe hasubukurwa urubanza rw’abantu 16 bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba barimo Lt Joel Mutabazi, aho noneho uru rubanza ruzaburanishwa mu ruhame.

 

Lt Mutabazi azitaba urukiko hamwe na Kalisa Innocent bombi bari mu ngabo z’u Rwanda mu gice cy’abarindaga Umukuru w’igihugu, ndetse bari kumwe n’abandi 14 bareganwa ibyaha by’iterabwoba mu gihugu, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kurema umutwe witwaje intwaro, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gutoroka igisirikare.

 

Muri aba baregwa ibi byaha, harimo babiri bahoze mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR ukorana bya hafi n’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) na ryo rirwanya leta y’u Rwanda ndetse n’abandi umunani bahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) binjijwe muri ibi bikorwa na RNC ndetse bakekwaho gukorana na FDLR.

 

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo rivuga ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Joseph Nzabamwita yagize ati “Iperereza ndetse n’uko abaregwa babyiyemereye, bagaragaje ibimenyetso by’ingenzi by’imikoranire mu bari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu kugira uruhare mu gutera ibisasu bya gerenade mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize, ndetse n’imigambi yo gukora ibindi bikorwa by’iterabwoba. Aba bakekwaho ibi byaha bazagezwa imbere y’urukiko ngo basobanure ibyaha baregwa.”

 

Source: Igihe

Exit mobile version