GLPOST

Kagame arakina n’umuriro muri NYAKATSI YE none ageze aho atubeshya ko yatewe n’abasirikari 5 ba Congo.

 

 

U Rwanda rwamaganye kugabwaho ibitero n’Ingabo za Congo

 

Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bwa Leta ya Congo Kinshasa bubangamira amahoro arambye, nyuma yo kurasana kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Rubavu.

 

Mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu Ingabo za leta ya Congo Kinshasa(FARDC) zinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Kagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, zitangira kurasa Ingabo z’u Rwanda(RDF). Kubera icyo gitero RDF nayo yitabaye, habaho kurasana, hagwamo umusirikare umwe wa FARDC witwa Hategekimana Boysiro.

 

Icyangombwa cy’umusirikare wa FARDC waguye mu mirwano
 

Ku bw’icyo gitero, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko RDF yahise isaba Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa- Extended Joint Verification Mechanism (EJVM) kuza kugenzura iby’icyo gitero, ariko abayobozi ba Leta ya Congo banga ko iryo tsinda rigera ahabereye igitero, ahubwo izana andi matsinda abiri y’abasirikare, binjira ku butaka bw’u Rwanda, impande zombie zongera kurasana, bwo hagwamo abasirikare bane ba Congo.

 

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa GUverinoma, Louise Mushikiwabo, yamaganye ubushotoranyi bwa DRC.

 

“Ibi bikorwa bya bya DRC birabangamira imbaraga akarere kashyiragaho mu guharanira amahoro, umutekano n’iterambere ry’abaturage bacu. Turasaba ubuyobozi bwa DRC gushyigikira amahoro, bagahagarika ibitero byose ku butaka bw’u Rwanda. U Rwanda rwiteguye kurinda abaturage barwo.”

 

RDF yishe abasirikare batanu ba FARDC
 

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo wongeye kuzamuka nyuma y’igihe kitageze ku mwaka, leta y’u Rwanda yamagana ibisasu byaterwaga ku butaka bw’u Rwanda. Icyo gihe ibisasu byanahitanye umuturage witwa Vestine Mukagasana, umwana we wari ufite amezi abiri arakomereka bikabije.

 

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yagaragaje ko itazakomeza kwihanganira ibyo bitero, ndetse yohereza ku mugaragara ibikoresho bikomeye bya gisirikare mu karere ka Rubavu.

 

Aka gasozi niko katangiriyeho imirwano

 


Exit mobile version