GLPOST

Kagame aratubeshya iyo avuga ko ikipe ikina neza idasimburwa. Niba Rica Rwigamba yarakinaga neza kuki yasimbuwe?

RDB yashimiye Rica Rwigamba aho yagejeje ubukerarugendo

 

Ubwo yakiraga abantu baje kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku ncuro ya 10 kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kamena, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye cyane Rica Rwigamba wahoze ayobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB kuko ngo ibyiza ubukerarugendo bw’u Rwanda bugezeho ubu yabigizemo uruharere runini.

Muri uyu muhango Ambasaderi Rugwabiza Valentine, yavuze ko Kwita Izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu myaka ishize mu rwego rw’ubukerarugendo.

Aha yashimiye cyane abakozi ba RDB, barimo abahoze mu kigo cyitwaga ‘Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo (ORTPN)’ ngo bakoze ubutaruhuka kugira ngo ubukerarugendo bw’u Rwanda bube bugeze aho bugeze ubu.

Yagize ati “Ibyo mubona tugezeho, twishimira ibyagezweho, ntabwo ari ibintu byakozwe mu mezi macye ashize, cyangwa mu mwaka ushize, ni ukubera ahari abantu benshi bakoze cyane mu myaka myinshi ishize. Hari benshi nashimira bari hano muri iki cyumba, kubera ko abantu nka Rica Rwigamba bakoze cyane kugira ngo batugeze aho tugeze uyu munsi.”

Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko abantu nka Rica Rwigamba ari abo gushimirwa cyane kuko ibyo babiriye icyuya, ubu aribyo birimo kwishimirwa kandi aribyo RDB izakomeza kubakiraho iteza imbere ubukerarugendo.

Kuva Rica Rwigamba yasimburwa ku mwanya wo kuyobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB nk’uko byasohotse mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Werurwe 2014, ntiyari akigargara cyane mu bikorwa bihuriramo abantu benshi cyangwa mu itangazamakuru, Rwigamba yasimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Mu Rica Rwigamba yayoboraga ubukerarugendo bw’u Rwanda, uru rwego rwarushije gutera imbere, by’umwihariko ariko no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga bitera imbere cyane.

Aho Rica Rwigamba wanishimiwe n'abantu benshi yari yicaye we akanyamuneza kari kose.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version