GLPOST

Kagame arongeye ahushije Gen Kayumba ariko ubutaha ntazamuhusha!

Kagame arongeye ahushije Gen Kayumba ariko amaherezo azageraho amuhitane. Nkuko Gen Kayumba yigeze kubyivugira kuri Radiyo Itahuka ko we imyaka abanyafurika benshi bapfiraho yayigezeho none iyi ari kubaho irenzeho ni nka bonus imana ikomeje kumwihera.

Kagame yakuye agahu kunnyo yiyemeza gushaka guhitana Gen Kayumba hatarashira n’amezi atatu ahitanye Col Karegeya. Ikigaragara nuko Kagame azashyira umutima mu gitereko aruko yivuganye Gen Kayumba. Kwica Col Karegeya atarashe isasu na rimwe byabaye amahirwe Kagame atari kwitesha amaze kubona ko kwica Col Karegeya akoresheje Apollo Kilisisi byashobokaga. None Kagame aziko inzira zonyine asigaranye zishoboka zo guhitana Gen Kayumba ari ukumurasa cyangwa kumuha utuzi.

Njye umuntu yanyoherereje message ambaza ko numvise ibya Gen Kayumba. Umutima wahise unsimbuka kuburyo ikintu cyambere nahise ntekereza nuko noneho Kagame yashobye kwivugana Gen Kayumba. Nahise ndeba kuri Facebook ariko ndiruhutsa mbonye ko Gen Kayumba yongeye kurusimbuka.

Gen Kayumba yagobye gutangira kwitegura kuburyo atagobye kuzatungurwa kuko na Kagame ubwe we yabyivugiye kandi kuri Kagame ugereranyije Karegeya na Kayumba, Karegeya ni Impala naho Kayumba ni Intare. Urumva rero ingufu arimo akoresha kugirango agere ku mugambi we wo guhitana Gen Kayumba. None dore njywe icyo nakwisabira Gen Kayumba:

Turabizi ko hari abadashaka ko uvuga amabanga uzi yashyira ahagaragara ibihugu byinshi harimo n’icyo kigucumbikiye cyangwa abantu bakomeye bo muri iyi isi bafashije Kagame na FPR kugera k’ubutegetsi. Ariko reba ukuntu wakwifata amajwi uyabitse umuntu wiziye nibura uzayashyira hanze ibyo uzi nibaramuka baguhitanye cyangwa se urebe ikindi gihugu wahungiramo kirimo umutekano kurusha aho uri nubwo nkeka ko ntaho batagusanga.

 

Chris Kamo

 

 

Exit mobile version