Kagame na FPR bakenesheje cyane urubyiruko none rugeze aho kwicuruza ngo barebe ko barusohokamo. Birababaje!!

Thamimu Hakizimana – igihe.com

Hambere havuzwe ko bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda cyane cyane urw’Abanyakigali, rusigaye rukundana n’abera bábanyaburayi cyangwa Amerika, byukuri wenda nta núrukundo rwúkuri kugira ngo bibonere VISA ibemerera kwerekeza muri biriya bihugu.

Mwiseneza Amrani, umusore w’imyaka 35, yabwiye IGIHE ko impamvu ya mbere irimo gutuma rumwe mu rubyiruko rwishora mu butinganyi ari uko ruba rwifuza ubuzima bwiza mu gihe gito, kandi abazobereye muri ziriya ngeso ngo bakaba bavugwaho kugira amafaranga menshi no kumenyana nábanyabubasha (connection) guhambaye.

Amrani agira ati : “Kubeshya ni kubi,njye nakubwira ko impamvu urubyiruko rwinshi, nka bagenzi banjye muri iyi minsi bari kwishora mu butinganyi ari benshi, ari uko hari abantu b’abatinganyi bari kubashuka ngo bakorane imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina kugirango babaheshe uruhushya rwo kujya mu mahanga (VISA) nko kumugabane w’Amerika, Uburayi no muri Australia.”

Emil Serubyogo, w’imyaka 29, utuye i Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, we yabwiye IGIHE ko nawe abonye umuntu umwemerera ko yamugeza i Buraya akamusaba ko bakorana imibonano kandi bahuje igitsina yakwemera ariko akagerayo.

“Sha nanjye mbonye umugabo umbwira ngo turyamane cyangwa dusomane duhuje ibitsina, ariko akanyizeza ko azahita anjyana i Burayi nahita nemera ntazuyaje kuko n’ubundi aha ndi nta buzima bwiza mfite mu gihe i Buraya n’impunzi cyangwa abashomeri badafite akazi numva ngo babaho neza kandi banahembwa.”

Uwase Claudine, utuye mu murenge wa Kimisagara, nawe yabwiye IGIHE ko nyuma yaho aboneye umukobwa mugenzi we witwa Aline akundaniye n’umukobwa w’umuzungukazi ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, maze akaza kumujyana kwibera muri icyo gihugu, ngo nawe bitewe n’ubuzima bubi abayemo yumva nawe ahitishijwemo ibyo, ngo yigendere, yahita abyemera vuba na bwangu.

Uwase yagize ati : “Njye kuva aho mugenzi wanjye Aline, agiriye mu Bwongereza, kubera uwo mucopine we (umukunzikazi we) akansiga, n’uburyo njya mbona amafoto ye uburyo amaze gucya, nanjye numva ngize amahirwe nkagira umukobwa mugenzi wanjye ubisaba akambwira ko azanjyana, nahita mwemerera vuba vuba kuko ubuzima bwa Afurika ntawabugereranya n’ubwo mu gihugu cy’ubwongereza na gato.”

Uwitwa Baudouin, uri mu kigero cy’imyaka 34, avuga ko umusore mwiza atagomba gupfusha ubusa ubwiza bwe mu gihe hari aho bukenewe kandi bwamugirira umumaro.

Uyu anongeraho ko hari bamwe mu bakunze gukekwaho ubutinganyi mu Rwanda, ariko badahwema kubihakana, bavugwaho kuba bamaze gutwara udusore twinshi tw’abanyarwanda, batujyana iyo mu mahanga, nyuma yo gukundana na two bakadukoresha ibyo bifuza.

http://www.igihe.com/abantu/kubaho/article/bamwe-bishora-mu-butinganyi-kubera

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo