GLPOST

Kagame na leta ye bakomeje gufunga abahutu bafite abavandimwe mu mashyamba muri Congo

Musanze : Abayobozi 6 bakurikiranweho gukorana na FDLR

 

Abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo babiri byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano aho bakurikiranweho gukorana n’umutwe wa FDLR nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kabitangaza.

 

Muri abo bayobozi harimo umukozi w’Akarere ukuriye Ibiro by’ubutaka, Muganijimana Faustin, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Muko na Gashaki bari baburiwe irengero, Ndahiro Amiel na Nduwayezu Jean Marie, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gashaki, Kanaburenge Francois, n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tubiri two mu murenge wa Gashaki.

 

Abo baje biyongera kuri Nsengimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ufunzwe, nawe akaba akekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR.

 

Ifatwa ry’aba bayobozi ryatangajwe mu nama y’umutekano idasanzwe y’Akarere ka Musanze yabaye kuri uyu wa 17 Mata 2014, iyobowe n’Umuyobozi wako Mpembyemungu Winifirida, ari kumwe n’abayobozi mu nzego za gisirikare n’iza Polisi.

 

Iyo nama yari yitabiriwe n’abantu barenga ijana barimo abayozi mu nzego zose mu karere ka Musanze hamwe n’abikorera batandukanye bakorera muri ako karere.

 

Muri iyi nama abari bayitabiriye bafashe umwanzuro wo kwisuzuma hagati yabo, cyane ko bigaragara ko muri bo havamo abategura guhungabanya umutekano. Basabwe by’umwihariko kudahishira bagenzi babo bakeka ko bashobora kuba bakorana n’umutwe wa FDLR.

 

Abayobozi b’inzego zibanze muri Musanze bakomeje kugaragamo abakorana na FDLR mu gihe no muri aka karere hari urugo Nsengimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve wamaze gukatirwa gufungwa iminsi 30, akekwaho gukora n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

 

Kugeza ubu ariko Polisi ntiremeza neza iby’ifatwa ry’abo bayobozi byari byatangajwe ko baburiwe irengero.

 

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefone, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, unakuriye Ubugenzacyaha muri iyo Ntara, Supt Hitayezu Emmanuel,

yagize ati “Aba bantu ntabo dufite reka ndaza kubaza Umuyobozi w’Akarere aho aya makuru yaba yaravanye.”

 

Usibye abo bayobozi bo muri Musanze, muri iki cyumweru nibwo Umuhanzi Kizito Mihigo n’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien n’abandi baturage babiri nabo Polisi yabagaragaje ko bafashwe bakurikiranweho gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC.

 

Abantu benshi bari bitabiriye inama y’umutekano mu Karere ka Musanze(Ifoto/KT)
Source: Igihe.com

Exit mobile version