GLPOST

Kagame na polisi ye ngo intwaro z’ INUMA/INTUMWA Kizito Mihigo zari Skype na WhatsApp!

WhatsApp na Skype ni byo Kizito yakoresheje akorana n’abarwanya u Rwanda


Umuhanzi Kizito Mihigo avugana n’abanyamakuru yambaye amapingu(Amafoto/Kisambira .T)
 

Umuhanzi Kizito Mihigo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2014 ni bwo ku Kacyiru ku cyicaro cya Police,  yabwiye abanyamakuru ko ibyaha byatumye atabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda yabikoze yifashishije WattsApp na Skype.

 

Kizito Mihigo hamwe n’umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace bita “Ubuntu butangaje” ari we Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul wasezerewe mu ngabo z’igihugu n’umugore witwa Niyibizi Agnes bafunzwe na Polisi kandi bayemereye ko bakoranaga n’ishyaka rikorera hanze rya RNC rya Kayumba Nyamwasa naryo rikorana n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDRL wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Polisi yavuze ko Kizito adakurikiranyweho amagambo ari mu ndirimbo yise “Igisobanuro cy’Urupfu” ahubwo ko ubwo yabazwaga n’umugenzacyaha yabaye nk’uwicuza ku biri muri iyo ndirimbo aho ngo yagize ati “ntabwo RNC ari yo yantumye guhimba iyo ndirimbo icyakora maze kuyisohora naje gusanga koko nari maze gucengerwa n’amatwara yayo.”


Kizito Mihigo imbere y’abanyamakuru (Ifoto/Kisambira T.)

Polisi ivuga ko iperereza yakoze ryerekanye ko Kizito yinjijwe muri ibyo bikorwa na Cassien ndetse Polisi imwita (Cassien) umuyobozi w’iri tsinda. Dukuzumuremyi yemereye abanyamakuru ko yahawe inshingano (mission) yo gutera gerenade ku nzu ndende cyane mu Mujyi wa Kigali (KCT) mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe aho yari yamaze kwishyurwa ibihumbi 300 kuri miliyoni yari yemerewe arangije igikorwa, ariko izo gerenade zikaba zarafashwe ndetse zeretswe abanyamakuru. Ayo mafaranga yayashyikirijwe n’uyu mugore Niyibizi Agnes wari ushinzwe imari muri iri tsinda.

Kizito Mihigo wari ushinzwe ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ngo yari yarasezeranyijwe kuzaba Minisitiri w’umuco mu gihe ubutegetsi bwaba bumaze gufatwa na RNC ndetse akaba yari umujyanama mu itsinda rigamije kwica abayobozi bakuru muri Guverinoma mu rwego rwo guhorera urupfu rwa Karegeya Patrick wari mu bayobozi ba RNC.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’Imana zo muri Kiliziya Gatulika hamwe n’izo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi yahagaze imbere y’abanyamakuru afite isoni, ntayahakana ibyo akekwaho, icyakora avuga ko uko yabikoze bizasobanuka nyuma.

Kizito yagize ati “narinziranye n’umuntu umwe witwa Niyomugabo Gerard najyaga ntumira mu biganiro byanjye by’ubumwe n’ubwiyunge; hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu wakoranaga n’iyo mitwe bituma tuza kuganira ibiganiro bibi. Ibiganiro bisebanya, bisebya Leta bigamije gukora ibyaha mwabwiwe na Polisi. Ibyo biganiro nibyo nakoreyemo ibyo byaha byose binyuze kuri Skype na WhatsApp, nta rundi ruhare nigeze ngira, ariko nizere ko tuzagira umwanya wo kubiganira birambuye”.

Polisi ivuga ko iperereza yakoze ryaberetse ko aba bafashwe hamwe n’abandi ikiri gushakisha bahuriye ku mugambi w’itegurwa ry’iterabwoba ku Rwanda, gutegura guhirika Guverinoma iriho bakoresheje akaduruvayo, gupanga kwivugana abagize guverinoma no guteza umwiryane mu baturage.

Hashingiwe ku ngingo ya 461, 462 na 463 z’igitabo cy’amategeko ahana (penal code), aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo. Iki cyaha gihanishwa igifungo cy’imayaka iri hagati ya 15 na 25. Bivuga kiramutse kimuhamye, Kizito yafunganwa n’infungwa n’abagororwa yahoraga ajya kwigisha iby’ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga

Demobo Dukuzumuremyi Jean Paul

Agnes Niyibizi warushizwe imari n’umutungo 
Source: Izuba Rirashe
Exit mobile version