UBUHAMYA BW’ UKO FDLR YATEYE IBISASU MU RWANDA
Uyu niwe Nsengiyumva watanze ubuhamya bw’ uko yabonye FDLR itera ibisasu mu Rwanda
Nsengiyumva avuga ko bimwe mu ibisasu byarashwe mu Rwanda na Goma byaraswaga na FARDC hakoreshejwe imbunda yari iri ahitwa ku Gisheke. Iyo mbunda yakorwagaho n’ umumajoro (Major) hamwe n’ umukapolari, naho ibindi byaraswaga n’ imbunda yayoborwaga na Capt Kayitana wo muri FDLR nk’ uko Nsengiyumva abivuga.
Capt Kayitana yari kumwe n’ uwitwa Kirenge hamwe na Kiyombe warashishaga imbunda ya 107 yari iteretse mu Kibaya, Kiyombe yari asanzwe akorera muri 01 Kanani ayoborwa na Col. Shamamba.
Nsengiyumva wari umaze umwaka urenga muri FDLR, yatwawe bunyago na Col. Ruhinda n’ abari hamwe nawe bamusanze Kanyarucinya taliki 10/12/2012, nk’ uko abyivugira.
Avuga ko bamufashe ubwo yajyaga guhinga avuye mu Rwanda, bamuhitishamo kuba umusirikare akajya abarangira inzira banyuramo baza mu Rwanda cyangwa bakamwica.
Mu buhamya burebure yatanze ubwo yagarukaga mu Rwanda taliki 13/11/2013, yavuze ko yashoboye gukorana na FDLR n’ abayobozi bayo mu duce twa Rusayo, Tongo aho yavuye aje Kanyarucinya kurwanya M23 mu kwezi kwa Munani ayobowe na Col. Ruhinda.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka irenga 30, avuga ko yarwanaga mu b’ imbere mu mirwano yabaye mu kwezi kwa Nzeli 2013 ahitwa Kanyamahura.
Aho yahavuye ajyanwa Walikari na Pinga kurwana na Mai Mai, ariko bakaza gupfusha abagera kuri 25 ba FDLR mbere yo gutangira imyitozo ya gisirikare ahitwa Imohimore, mu gihe Kanyamahura hari haraguye abarwanyi ba FDLR bagera kuri 14.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR barwanyije M23 Kanyarucinya, harimo Capt Kayitana wavuye ahitwa Rusayo, hamwe na Col. Ruhinda wari usanzwe hafi ya Kirorirwa mu gashyamba ka Karuri, mu gihe Col. Karume we yari mu Rutare rwa Tongo icyo gihe.
Nsengiyumva avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bari kumwe Kanyamahura harimo Capt. Asumani, Capt Mage Vert wari wavuye ahitwa Kamatembe, abandi barimo Noheli naho Col Vumiriya we wari Mutaho.
Avuga ko FDLR yabaga ifite akazi ko kurwana nijoro, mu gihe ingabo za Congo zarwanaga ku manywa. N’ ubwo ngo abarwanyi ba FDLR baguye mu mirwano ari benshi cyane, avuga ko ahapfuye benshi kurusha ahandi ari kuri Trois antennes, ariko ngo bageze ku musozi wa Mujoga M23 yababereye ibamba biba ngombwa ko FARDC yitabaza indege kubera ko M23 yari yarahashyize indake nk’ uko yabitangarije KigaliToday.
Bamwe mu basirikare bakoranaga bavuye muri FARDC ngo ntiyashoboye kubamenya amazina, ariko ababasuraga no kubaha amabwiriza harimo aba Colonel na Captain benshi bari muri unite ya 802 na 110 za FARDC.
Nsengiyumva avuga ko ubuzima butigeze bumworohera muri FDLR, kuko nyuma yo kurwana Kanyamahoro yahise ajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri CEA Rutshuru, boherezwa ku ikosi kwigishwa n’ uwitwa Leparikeri na Maj Bravo ahitwa Imohimore, ariko babura ibyo kurya n’ imibereho mibi bahitamo gutoroka.
Naho imirwano ya M23 na FARDC iheruka ngo bamwe mu barwanyi ba FDLR bari bayirimo barimo Jerome, Mwanafunzi uzwi ku izina rya Baberi, Manudi, Rukara, Soleil, Kamari na Shamavu bakorera muri Makabe 00 iyoborwa na Col. Ruhinda hamwe na 01 iyoborwa na Capt Kayitana.
Annonciata Byukusenge – imirasire.com