GLPOST

Kagame n’agatsiko batangiye kwikoma Me Bernard Ntaganda bataranamufungura!

 

Uyu munyepolitiki w’umurakare Me Bernard Ntaganda, washinze ishyaka PS Imberakuri, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaza gukora ibikorwa bidahwitse byaje no kumuviramo gufatwa, arafungwa, aranaburanishwa, aho yaje guhamwa n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo wacyo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya abiherewe, birangira urukiko rukuru rumusabiye igifungo cy’imyaka ine, agiye kurangiza kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 kamena 2014.

 

Twakwibutsa ko Me Ntaganda yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010, ishyaka rye rimaze gucikamo ibice, byigaragarije muri kongere y’iri shyaka yabayeho maze abanyamuryango bamumenesha ku buyobozi bwa PS Imberakuri, bimika uwari umwungirije Madamu Mukabunani Christine.

 

Akimara gukubitwa ishoti n’abanyamuryango ba PS Imberakuri, uwamusimbuye madamu Mukabunani yatangaje ko Ntaganda, avanwe mu bushorishori bw’iri shyaka, kubera kunyuranya n’amahame arigenga, nko gukorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.

 

Ibi byatumye PS Imberakuri ivukamo udushami tubiri, akahisemo kwifunga kuri Me Ntaganda, akandi kuri Mukabunani Christine.

 

Mu 2013, hakinwe ikinamico muri PS Imberakuri Niyitegeka Augustin yatangaje ko abaye Umuyobozi w’ishyaka, naho Pasiteri Hakizimfura Noel, agizwe Umunyamabanga Mukuru n’umuvugizi w’ishyaka PS Imberakuri.

 

Aho bavugaga ko banenga imikorere ya Madamu Mukabunani, bakamugaya gukora ibikorwa bigamije inyungu ze bwite , usibye ko ibi nta gaciro byaje guhabwa, kuko Mukabunani ari we wari umuyobozi wa PS Imberakuri byemewe n’amategeko.

 

Tariki ya 12 Mutarama 2014, ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwiyitaga urwa Me Ntaganda Bernard, ryasohoye itangazo rivuga ko rwifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro, yo na RDI Rwanda Nziza iyobowe na Twagiramungu Faustin na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

 

 

Kandi ko atari bwo bwa mbere rigiye gukorana na FDLR, nk’uko byashimangiwe na Visi Perezida wa PS Imberakuri, Bakunzibake Alexis ko batangiye ubufatanye na FDLR mu myaka 2 ishize iryo tangazo rishyizwe ahagaragara, aho yasobanuye ko bari bategereje ko uyu mutwe FDLR, ushyira intwaro hasi kugira ngo batangire icyo bise Impinduramatwara itamena amaraso.

 

Ibi ariko Madamu Mukabunani yabyamaganye yivuye inyuma, avuga ko badakwiye gukoresha izina ry’ishyaka mu bikorwa bibi.

 

Icyo abenshi bibaza kuri Me Ntaganda , ku munsi w’ejo witegura kubona indi misozi uretse uwa Jali, wari waramubereye itabaza mu myaka ine amaze mu gihome cya 1930 Gereza ya Kigali, bakomeje kwibaza amarekezo ya politiki ashobora kwerekezamo, niba agiye kubaka igihugu agasaba Mukabunani kumusubiza mu ishyaka yishingiye, yirukanwemo n’abanyamuryango yahize amanywa n’ijoro, cyangwa niba agiye gukorana rwihishwa na Bakunzibake Alexis, wahisemo komeka agashami ka PS Imberakuri yamwitiriye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

 

Ikigaragara n’uko nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu banyepolitiki, utifuza ko izina rye rijya ahagaragara ku mpamvu ze bwite, ngo Me Ntaganda ashobora guhita yiyunga nawe kuri FDLR, kuko ngo burya ajya atsimbarara cyane ku cyemezo runaka, aho yabivugiye ko Me Ntaganda akunda kwihagararaho atakwemera kwicisha bugufi imbere ya Mukabunani n’abanyamuryango bamumenesheje.

 

Yashoje agira inama Me Ntaganda, avuga ko akwiye guhindura imyumvire ye y’ubutagondwa akayijugunya kure, ahubwo akareba imbere afatanije n’abandi banyarwanda mu kwiyubakira igihugu, naho ngo ubundi nakomeza kugira umutwe ukomeye agasubira mu bikorwa byamushyize mu gihome, ashobora kuzisanga yagisubiyemo, ati, “agapfa kaburiwe n’impongo”

 

Eliphase Gahigiro

Rushyashya.net




 
Exit mobile version