Kagame narebe uko ahuza abanyarwanda bose areke gukomeza kubacamo ibice kandi amenye ko abamunenga atari abanzi be!

y-FDU_RNCRDI-Montrealishema-congress-feb-2014

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo y’abapolisi b’abofisiye bato i Gishari mu karere ka Rwamagana, ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2014, Perezida Kagame yongeye kuvuga amagambo yatumye abantu benshi harimo bibaza byinshi. Perezida Kagame yagarutse ku ijambo yigeze kuvuga ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, bitabura kubagiraho ingaruka hano akaba yarimo yigamba amaze kuniga Col Patrick Karegeya. Maze kumva ijambo rya Kagame uyu munsi njye numvise akomeje umugambi we wo gutanya abanyarwanda. Tega amatwi uko byumvikanye kuri Radiyo Ijwi Ry’ Amerika:

 

 

Maze kumva ibi yavugiye i Gishari byongoye kunca intege kubera ko ni amagambo umukuru w’igihugu atagobye kuvuga cyane cyane ko azi neza ko abamurwanya benshi batifuza kongera kumena amaraso. Ndetse iyo yihanukira akemeza ko za gerenade ziterwa hirya no hino ari abaturuka hanze bazitera kandi azi neza ko ari ibinyoma uhita wumva ko kubeshya ari ibintu Kagame asa nkuwagize umwuga. Njye ariko mfite ikizere ko abanyarwanda benshi bamaze kubyumva ndetse abenshi bakaba banamaze kubona ko akenshi leta ya Kagame iba ishaka kubatera ubwoba. Ikizere mvuze ndagikura kubyo numvise kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 15 Werurwe 2014 kuri Radiyo Flash FM aho bagarutse ku nkuru ikinyamakuru Umusingi cyanditse gisa nkaho kigira inama Kagame kinamubwira ko abamunenga atagobye kubafata nk’ abanzi be. Iyumvire nawe uko iyo nkuru yagarutsweho kuri Radiyo Flash FM:

 

 

Ubwanditsi

 

Source: VOA and Radiyo Flash FM

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo