Kagame n’ingoma ye bageze aho guhatira abaforomo gukora amasaha y’ikirenga badahembwa.

Abaforomo n’ababyaza barasaba kwishyurwa amasaha y’ikirenga mukazi

NOVEMBER 24, 2013, 7:32 AM

Inama iherutse guhuza abahagarariye urwego rw’abaforomo n’ababyaza ku rwego rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere kuwa gatanu, bareberahamwe uko umwuga wabo uhagaze n’aho bakongeramo ingufu kugira ngo urusheho gutera imbere, abaforomo n’ababyaza bavuze kimwe mu bibangamira ari uko bakora amasaha menshi y’ikirenga kandi ngo ntibayishyurirwe kimwe n’abandi bakozi ba Leta bose.

Abanyamuryango b’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda (RNMU) bari bitabiriye iyi nama.

Edith Lunkuse, uhagarariye abaforomo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yavuze ko abaforomo n’ababyaza bakora amasaha menshi arenze ay’abandi bakozi ba Leta ariko ngo ikibabaje ari uko batishyurirwa amasaha y’ikirenga bakora nk’uko bigenda ku bandi bakozi ba Leta bose.

Yagize ati “Abaforomo n’ababyaza tugomba kubahwa kuko turi abantu bakenewe n’ubwo dukora amasaha menshi kandi y’ikirenga ntibayatwishyure.”

Naho Harerimana Leodomir wari uhagarariye ibitaro bya Nemba, mu Bugesera we yavuze ko kuba abaforomo batitabwaho nk’abandi bakozi ba Leta, ngo ari bimwe mu bidindiza umwuga wabo kuko ngo nk’iyo bakoze amasaha y’ikirenga ntibashyurwe n’ibindi bibazo bagenda bahura nabyo mu kazi ngo bibaca intege.

Yagize ati “Dukora akazi k’ikiganga nk’umwuga udusaba kwitanga ariko iyo twakoze amasaha y’ikirenga ntituyishyurwe nk’abandi bakozi ba Leta bidindiza uyu mwuga.”

Andre Gitembagara, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda (RNMU)

Andre Gitembagara, Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza (RNMU) yavuze ko abaformo n’ababyaza ari bamwe mubakozi bake kandi bakenewe bigatuma bakora amasaha menshi kurusha abandi bakozi ba Leta ariko ikibabaje ari uko ayo masaha y’ikirenga batayishyurirwa.

Yagize ati “Abaforomo n’ababyaza bakora amasaha akubye kabiri ay’abandi bakozi ba Leta, bibayebyiza hashyirirwaho intebe ihoraho muri Minisiteri y’ubuzuma ikurikirana imibereho n’imikorere y’abaformo n’ababyaza kimwe n’izi nzego.”

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo rivuga ko amasaha y’akazi agomba kubahirirwa nk’uko umukoresha n’umukozi baba barabyumvikanyeho, ariko mu gihe habayeho gukora amasaha y’ikirenga atari mu masezerano y’akazi bagiranye, umukoresha agomba kuyishyura umukozi, ibi kandi birakorwa ku bakozi ba Leta benshi.

Edith Lunkuse uhagarariye uhagarariye abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byititiwe Umwami Faisal.
Harerimana Leodomir wari waturutse mu bitaro bya Nemba.

Marcel Habineza
UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo