Muri gereza : Umuhanzi Kizito Mihigo ipfunwe n’ikimwaro byari bitumye yihemukira habura gato
Amakuru agera kuri rushyashya.net,aturuka muri gereza nkuru ya Kigali aho umuhanzi Mihigo Kizito afungiye by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, aravuga ko hashize minsi ibiri agezeyo abagororwa bagenzi be batunguwe no kumubona, bituma bamuganiraho byinshi bucece, nawe ngo akanyuzamo akajisho akabibona akinumira, ibi ngo byatumye asaba gufungirwa muri VIP ariko biba ibyubusa kuko ubuyobozi bwa gereza bwanze kuhamuha
Umuhanzi Mihigo Kizito imbere y’ubutabera
Cyera kabaye Kizito Mihigo ngo yatangiye kwiyicisha inzara, bimeze nko kwigaragambya, bagenzi be bafunganwe babibonye, baramwegera bamugira inama ko adakwiye kwihemukira bene ako kageni, niko kubumvira ahitamo kwisubiraho.
Aya makuru akomeza avuga ko uko kwiyicisha inzara kwa Mihigo Kizito, kwaba kwaratewe n’ipfunwe n’ikimwaro by’ukuntu ngo yaba yaragambaniye Perezida Kagame,wamufashije, aho bikekwa ko uko kongorerana kw’abanyururu bamuryaniraga inzara ari nako bamuhema, !!!!!
Aho abenshi ngo batatinyaga kongorerana bavuga ko bibatangaje kubona Mihigo Kizito, abasanga aho muri gereza kandi yari amaze iminsi aza kubigisha, kwihana.
Twibutse ko uyu muhanzi Kizito na bagenzi be urukiko rushingiye ku ngingo zitandukanye zirimo iya 96 n’iya 97, zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zivugwa ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana.
Rugendeye kandi ku kuba abaregwa bariyemereraga kuba baragiranye ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC, rwasanze bihagije kubakekaho ibyaha bakekwaho, rwasabye ko baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo batica iperereza.
Ariko kandi ngo ingingo ya 89 agace ka kabiri y’itegeko ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko ukurikiranweho ibyaha ashobora no gufungwa by’agateganyo, hakurikijwe ibiteganijwe mu ngingo ya 96 n’iya 97 z’iri tegeko.
Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngingo zavuzwe haruguru no kuba hari impamvu zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranweho.
Kuba hari impungenge z’uko bashobora gutoroka ubutabera bitewe n’uburemere by’ibyaha bakurikiranyweho, ku bw’itegurwa rya dosiye yabo mu gihe iperereza rigikomeza, ngo hamenyekane n’abandi bafite uruhare muri ibi bikorwa, birimo kugambanira igihugu, urukiko rwasanze bikwiye ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, kuko bigaragara ko gufungurwa kwabo ngo byabangamira iperereza.
Eliphase Gahigiro
Source: Rushyashya.net