Bamwe bari kuzarengana abandi hakazazamo ikimenyane atari Imana iruciye ku munsi w’ imperuka.
Ndatanga ibimenyetso simusiga.
Nuko ari yo izaruca naho ari umwana w’ umuntu rwari kubura gica byari kumugora byari kumusaba kwigwizaho ibyiza.
Tekereza nyoko ari umurozi karitsiye yose imuzi ikimenyane aho cyazamo nta kabuza cyangwa ufite mukaso ntiyapfa kuryinjiramo ari abahanzi baruciye Dj Adams ntiyapfa kunsorosingana.
Ari nk’ ihene ziruciye ba mucoma mwazashya mwumva nkuko mwazotsaga ari nk’ abasoreshwa basabye kuruca nta musoresha numwe waryinjiramo.
Ari nk’ abamotari nzi n’ ibyo bakorera ndi Inkeragutabara sinapfa kuhagera ari abashoferi ndi nk’ umupolisi nabacicyira he ? Nuko ari yo izaruca nyineeee.
Urubanza rwo kujya mu ijuru nuko ari Imana izaruca Aaa Yeeeeheee He Ooooh Oh Naho iyaba ari umwana w’ umuntu byari kugorana kuko nta karengane kazabayooo..
Babakobwa bamwe navuzeho bamvumira ku gahera bamwe bagenda ijoro bamwe mujya mubona baramutse baruciye nabacikirahe ?? Niyo najya mu mwobo bapfunyuramo banyica urubozo amahirwe nkifite nuko ari yo izaruca.
Ari abafana bamwe b’ ibikabyo ntashatse kuvuga nkeneye umutekanoooo aribo baruciye wowe ufana ubururu n’ umweru ntiwapfa kurwinjiramo.
Ari nk’ abakene b’ abagore b’ udutaro baramutse baruciye Loko difensi fose mwabacikirahe ? Imana mugifite nuko ari yo izaruca ari nk’ imbeba uruciye ntiyagendera ko uri inturo cyangwa uri ihuku yo mu rugo.
Ijuru turiharanire ntihazaba ikimenyane Imana ntirya giti Imana ntirya ruswa nk’ umwana w’ umuntu ntawuzajurira ntawuzisobanura nta by’ abavoka nkabo tubona ku isi nta kindi kizakora uretse ibikorwa turi gukorera ku isi jyeeeee nuko ari yo izaruca yee niyo izaruca.