Kagame ntabwo yabonetse mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 igihugu cya Kenya kimaze kibonye ubwigenge kuri uyu wa 12 Ukuboza 2013

Kenya irashaka kwigana imikorere y’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda

 

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 igihugu cya Kenya kimaze kibonye ubwigenge kuri uyu wa 12 Ukuboza 2013, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko umwaka utaha Kenya izigana imikorere y’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

PM Habumuremyi ashyikiriza Uhuru Kenyatta ubutumwa yahawe na Perezida Kagame

PM Habumuremyi ashyikiriza Uhuru Kenyatta ubutumwa yahawe na Perezida Kagame

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ikigo gizinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda gikora neza kuko cyorohereza abantu bafite pasiporo yatangiwe ku mugabane w’Afurika.

 

Yagize ati:”Mu ntagiriro z’umwaka utaha Kenya izigana imikorere y’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda aho umuntu ufite pasiporo ya Afurika ahita abona Visa akinjira mu gihugu.”

 

Muri uyu muhango wabereye muri sitade ya Kasarani iherereye i Nairobi mu Murwa mukuru w’iki gihugu u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

 

Minisitiri w’Intebe yahaye Uhuru Kenyatta ubutumwa bwo gushima iki gihugu cy’imyaze imyaka 50 cy’ibohoye yari yagenewe na mugenzi we Perezida Paul Kagame. Nk’uko urubuga rwa Primature rubitangaza.

 

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko muri iyi myaka Abanyakenya bashyize hamwe bakishamo ibisubizo , kwishyira ukizaba kwa buri muntu banubaka guverinoma yubahiriza inshingano za yo.Yavuze ko kandi iyi myaka y’ubwigenge yatumye Kenya iba igihugu gikomeye kandi gifite umuturage uzi icyo gukora.

 

Agira ati:”Abanyafurika bafite ubuzima bwiza, barihaza mu biribwa, barize, kandi bafite ubukire burusha ubwo bari bafite mu gihe cy’ubukoroni.Twaciye mu bintu byinshi kugira ngo tube igihugu giteye imbere , gifite demokarasi, gifungutse kandi igihugu gifite demokarasi gikora ibyo gishoboye byose mu nyungu z’abaturage bacyo ndetse n’abaturanyi bacyo”.

 

Perezida wa Kenya kandi yavuze ko, Kenya izashyigikira ibikorwa biteza imbere umugabane w’Afurika ndetse ikanagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

 

Akomeza agira ati:”Kenya izagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amaho n’umutekano ku mugabane w’Afurika nk’uko yabyemeye mu nama iheruka guhuza abayobozi b’ibihugu biri mu muryango w’Afurika yunze ubumwe .”

 

Perezida Kenyatta yakomeje avuga ko azakomeza kugirana ubumwe n’ibihugu by’ibivandimwe biri mu Majyepfo, mu Burengerazuba, muri Afurika yo hagati n’ibihereye mu Karere k’Amajyaruguru kugira ngo bihutishe ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bikorwa birimo ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika.

 

UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo