Kagame reka kuvanga indimi. Abanyarwanda benshi ukorera bumva ikinyarwanda gusa!

Mperutse kumva mu minsi ishize abanyamakuru ba Radio Flash FM mu Rwanda bikoma bamwe mu bayobozi bavanga ikinyarwanda nizindi ndimi ko ndetse nitureba nabi ururimi rwacu ruzazima burundu. Icyantangaje icyo gihe nuko nta numwe watinyutse gutunga agatoki Kagame, ahubwo bakihutira kugatunga uwahoze ari Perezida Bizimungu Pasteur.

 

None bavandimwe ndagirango muze kumva iri jambo rya Kagame yavugiye mu mwiherero w’ abayobozi bakuru bose b’ igihugu i Gabiro, aho avanga ikinyarwanda n’ icyongereza. Byanteye kwibaza niba Kagame. Kagame agomba kumenya ko abo bayobozi yabwiraga bahagarariye abanyarwanda babatoye nawe atisize.

 

Ikibabaje nuko abanyarwanda bumva icyongereza ari bacye cyane. Birababaje kubona umukuru w’ igihugu yitwara gutya kandi ariwe wagobye gutanga urugero rwiza. Ejo rero nihagira umwe muri aba bayobozi bari i Gabiro umwigana, ntihakagire umwikoma ahubwo bajye bikoma Kagame ubwe. Ndifuza ko Radiyo Flash FM yatubwirira Kagame agahindura rwose akajya agerageza gukoresha ikinyarwanda mu gihe arimo abwira abanyarwanda.

 

Niba utumvishe ijambo rya Kagame aho avanga indimi KANDA HANO

 

Umva aho abanyamakuru bo kuri Radiyo Flash FM banenga Perezida Bizimungu Pasteur ngo yavangaga icyongereza n’ ikinyarwanda cyangwa se abandi bayobozi bavanga indimi. KANDA HANO

 

Claude Gahimano

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo