Kagame uribeshya cyane: Ibyarangaga NUR byose bimaze gusibwa.

Hashize 8 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 04/03/2014 . Yashyizwe ku rubuga na KAMANZI
 ·

I Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kuva mu cyumweru gishize hatangiye igikorwa cyo gusiba ibirango n’inyandiko by’icyahoze ari “National University of Rwanda (NUR)” ku byapa, imodoka za kaminuza n’ahandi hatandukanye, hashyirwaho ibigaragaza Kaminuza y’u Rwanda nshya gusa.

 

Ibyari byanditseho kuri iyi nyubako byasibwe

Ni gacye washoboraga kuba uri mu mujyi wa Huye no hafi yaho ngo umare umwanya munini utabonye imodoka cyangwa ngo uce ahantu handitse “National University of Rwanda” cyangwa “NUR” byaje nabyo bisimbura “Université Nationale du Rwanda (UNR)”.

 

Izina “Université Nationale du Rwanda” ryahoze ryitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mbere y’uko gahunda y’imyigishirize ihinduka mu rurimi rw’icyongereza, ryari risigaye ku nyubako Kaminuza yatangiriyemo mu myaka ya za 60 izwi nka “Batiment central” gusa.

 

Iyi ni ifoto yafashwe n'umunyeshuri mbere y'uko babisiba.

Kuri iyi nzu kugeza ubu ariko nta kirango cyangwa amagambo agaragaza ko University of Rwanda arashyirwaho.

 

Iyi nyubako ubu iherereye mu ishami ry’i Huye rizwi nka “College of Arts and Social Sciences” riri ahahoze “Université Nationale du Rwanda” cyangwa “National University of Rwanda”.

 

Ahari “Université Nationale du Rwanda” kuri ‘Batiment Central’ byose byasibwe, kimwe n’ahari ‘National University of Rwanda’.

 

Ahandi ku byapa ahari ‘National University of Rwanda’ mu magambo ahinnye “NUR”, hasibwe inyuguti ya “N” gusa, hasigara “UR” bisobanuye “University of Rwanda” ari nayo nyito nshya ka Kaminuza y’u Rwanda.

 

Ahari NUR, hasibweho inyuguti ya N gusa, haba ku byapa n'imodoka za kaminuza.

Ibi bije bikurikira itegeko ryasohotse mu mpera z’umwaka ushize, rihuriza hamwe ibyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’amashuri makuru yose ya Leta muri Kaminuza imwe yitwa “University of Rwanda”, ifite icyicaro i Kigali.

 

Gusa haracyari ibintu bicye bitarahinduka nk’inyandiko zimwe na zimwe zikoreshwa muri Kaminuza n’urubuga rwa internet rw’ikigo biracyagaragaraho ijambo “NUR”.

 

Bamwe mu banyeshuri biga muri “College of Arts and Social Sciences” twaganiriye bavuga ko nta kibazo kuba byarasibwe kuko n’ubundi mu mitwe yabo bazi ko batakiga muri National University of Rwanda.

 

Mu mwaka ushize ubwo abanyeshuri bize ‘Université Nationale du Rwanda’ baba mu gihugu cy’u Bubiligi bizihizaga yubire y’imyaka 50 iyi kaminuza imaze, banenze uburyo ubuyobozi bwo mu Rwanda nta kintu kizwi bwateguye mu rwego rwo kwizihiza iyo yubire no kubika amateka yayo kandi ari Kaminuza yareze Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi.

 

Leta y’u Rwanda yagiye ikora impinduka zitandukanye mu burezi hagamijwe kurushaho gutanga ireme no kubona imyigishirize.

 

Kaminuza zitandukanye zari iza Leta zahurijwe hamwe muri Kaminuza ihuje ubuyobozi bumwe izindi zose zikaba za koleji, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga no kunoza imyigishirize yari imeze nk’itatanye.

 

Mu gihe cy'icyumweru kimwe, ijambo NUR cyangwa UNR risigaye mu magambo no nyandiko gusa.

Hasigaye ibirango bya Kaminuza nshya gusa.


UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo