Kagame yagize ubwoba bwo kujya kubonana n’ intore kuri amabasade i Buruseli. Hano namwe murabona ko zitishimye ku mafoto

Buruseli : Perezida Kagame yibukije ko abasebya u Rwanda nta mwanya bagifite
Yanditswe kuya 3-04-2014 – Saa 09:46′ na <b_gh_author>Karirima A. Ngarambe

 

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agirira mu Bubiligi aho yitabiriye inama ya kane ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bya Afurika, yashimiye Abanyarwanda bumva aho igihugu kigeze, yibutsa ko abagisebya nta mwanya bagifite.

 

Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame abonana n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ariko kubera ko inama yari yitabiriye yatinze cyane, byabaye ngombwa ko yohereza nk’intumwa umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Amb. Valentine Rugwabiza.

Amb. Rugwabiza watanze ubutumwa bwa Perezida Kagame ku banyarwanda i Buruseli

Mu butumwa bwa Perezida Kagame bwagejejwe ku banyarwanda baba mu Bubiligi, Amb. Rugwabiza yavuze ko Perezida ashimira abaje kumwakira.

 

Icyagaragaye ni uko ku munsi w’akazi, Abanyarwanda bigomwe imirimo yabo ya buri munsi bakaza kwerekana urukundo bafitiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame aho bahuriye muri Rwanda House ahari ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

 

Umujyanama wa mbere wa Ambasade, Musare Faustin na Pulcherie Nyinawase Perezida wa Diaspora nyarwanda mu Bubiligi (DRB-Rugali) bashimiye intumwa ya Perezida, Amb. Rugwabiza waje kubaha ubutumwa bwo kubashimira nk’uko yabitumwe na Perezida kandi ko Perezida yishimiye cyane kumva ko bari bitabiriye icyo gikorwa, bagaha umwanya n’isura nziza igihugu cyabo, bakerekana ko abagisebya nta mwanya bagifite cyangwa bagihabwa haba mu itangazamakuru ndetse n’ahandi.

 

Perezida Kagame avuga ko yishimira kubona Abanyarwanda baba mu Bubiligi bumva aho igihugu kigeze ndetse ko ateganya gushaka undi mwanya mu minsi iri imbere akabasura bakaganira bihagije.

 

Amb. Rugwabiza asuhuza Abanyarwanda baje kumva ubutumwa bwa Perezida Kagame

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bateze amatwi ubutumwa bwa Perezida Kagame

karirimaigihe@gmail.com

Buruseli

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo