Abanyarwanda bahangayikishijwe no kwishyuzwa Visa buri wese ujya i Goma
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheik Bahame Hassan, yavuze ko ibi bikorwa bitubahirije amategeko mpuzamahanga. Yakomeje avuga ko biteganijwe ko abanyeshuri bazajya bishyuzwa amadorali 30, abantu bacuruza ku dutaro bakazajya bishyuzwa amadolari 50, naho abakorera muri Congo Kinshasa bakishyuzwa amadolari 250.
Yakomeje avuga ko yagerageje gusaba Umuyobozi wa Goma ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko agakomeza kumubwira ko azamubwira naboneka, kugeza ubu nta gisubizo aramuha. Kuwa 21 Mata uyu mwaka nabwo Abanyarwanda benshi babuze uko bambuka umupaka bajya i Bukavu ubwo hari hashyizweho gahunda yo kwaka Visa buri Munyarwanda ujya muri Congo Kinshasa nubwo bihabanye n’amategeko.
Icyo gihe Ushinzwe itumanaho mu Kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Ange Sebutege, yavuze kobitangaje kwishyuza Visa buri wese, ati“Biratangaje kubona batangiye kwishyuza Abanyarwanda bose za Visa kwinjira muri RDC. Bihabanye n’amasezerano ya CEPGL (Umuryango w’Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari). Ubusanzwe abasabwa Visa n’abagiye gutura cyangwa gukorerayo ariko Visa ntizisabwa abajya gutembererayo.”
CEPGL ihuza u Rwanda, DR Congo n’u Burundi. Sebutege yavugaga ko igikwiye gukorwa ari ugushyira mu byiciro abambuka umupaka, hakarebwa igihe bazamarayo, n’ikimujyanye, bikamenyekana koko niba akeneye gusabwa Visa. Akomeza avuga ko ibyo bitareba RDC gusa, kuko no ku ruhande rw’u Rwanda ari uko, kandi rwo rurabyubahiriza. Abanyekongo binjira mu Rwanda bitabagoye.
Umwe mu bacuruzi bakorera muri Congo Kinshasa, Ndungutse Jean Baptiste , yabwiye IGIHE ko kubishyuza Visa ari ikibazo gikomeye kuko nta kintu umuntu yakunguka , kandi bakoreragayo ubucuruzi cyane, ati ” Birababaje kuba ucuruza ibintu by’amafaranga ibihumbi 100 bakakwishyuza amafaranga ya Visa agera ku bihumbi 170 y’u Rwanda.”
rubibi@igihe.rw |