GLPOST

Kagame yasuye umutwe wa gisirikare we agiye kohereza mu mahanga guhiga abatavuga rumwe na leta ye

Mu nyarwanda aho uherereye hose ongera witegereze aya mafoto urebe niba wamenyamo bamwe waba uturanye nabo bagiye gutozwa ibya gisirikare mu Rwanda hanyuma nawe ufate ingamba zo kwirinda. Njye namenyemo batatu ubwo nzafata aya mafoto bariho hanyuma nyoherereze polisi n’inzego zishinzwe umutekana mbereke aho bambaye imyenda ya RDF ndetse bari no mahugurwa. KANDA HANO UREBE AMAFOTO

Perezida Kagame yahanuye abiga mu mahanga ibyabaranga ku nyungu z’aheza h’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasoje itorero ry’urubyiruko rw’ Abanyarwanda biga mu mahanga, arusaba kurangwa no kumenya abo ari bo (Identity), umuco n’uburere kuko ari byo zingiro rya byose no ku nyungu zaba iz’u Rwanda n’iza Afurika.

Itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga n’abagiye kuhiga “Indangamirwa” mu cyiciro cya karindwi ryahuje abanyeshuri 269 rimaze ibyumweru bibiri mu itorero mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere Gatsibo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2014, iri torero ryasojwe na Perezida Kagame waganiriye n’uru rubyiruko akaruhanura ku myitwarire yagakwiye kururanga, narwo rumusezeranya ko rwacengeye amasomo bahawe, rukaba rwiteguye kubera igihugu intumwa nziza mu mahanga.

 

Perezida Kagame aha impanuro abari mu Itorero “Indangamirwa”

 

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yabahaye yabukije ko kumenya ko ari Abanyarwanda, kurangwa n’ikinyabupfura n’umuco ari bimwe mu bizatuma bagera kuri byose.

Yagize ati “Buri wese afite aho akomoka, umuryango cyangwa igihugu nk’umuryango munini, aho uvuka ukomeza kuhitirirwa uko byagenda kose, no mu Rwanda ni uko bimeze, aho uba, aho wavukiye, uri Umunyarwanda. U Rwanda ni urwawe nawe ukaba uw’u Rwanda ”

Yabasabye kutiyibagiza ko aho bakomoka ati « Ndaganisha ku ndangagaciro cyangwa se ikiranga umuntu (identity), umuntu utagira identity agira ikibazo , cyangwa umuntu washaka kwiyitirira ikindi kintu ku zindi mpamvu z’inyungu zitandukanye haba ibibazo. Ariko icyo washaka kuba icyo ari cyo cyose ugira aho uhera, aho muba hanze hose, ufitiye uburenganzira kuba, wamarayo imyaka myinshi wakorayo akazi kameze gute ntacyo bitwaye ni byiza ariko ntabwo nibwira ko byakubuza gutekereza kuba Umunyarwanda uri we ?”

Perezida Kagama yanibukije ko nta muntu ukwiye kumva ko ari Umunyarwanda kurusha undi, kuko bose bangana.

Yagize ati“Nta muntu muzima uhanagura icyo uri cyo, ahubwo wakongeraho n’ibindi byinshi ushaka(…), Ntawe ukwiye kuvuga ngo ni Umunyarwanda kurusha undi, iby’umuryango ntawe ugomba kubirusha undi. Umuntu n’undi baba batandukanye bitewe n’imbaraga, impano, ariko ikintu cyo kuba abanyamuryango barabinganya, ntawe ubirusha undi.”

Yabasabye kurangwa n’uburere, ati “Identity, uburere, umuco, ibyo byose uko ari bitatu ntawe ubigira wenyine turabisangira. Iyo ubyumvise neza ibindi byose biroroha. Niyo wajya gukora business(ubucuruzi). Burya ukora business utagira identity , utagira uburere, utagira umuco urahomba pe ! Ugasigarana ubusa.”

Politiki nayo nayo Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko nayo idasigana n’umuco, ati “ Na politiki itagira identity, uburere, itagira culture (umuco)… ni politiki mbi irasenya ikica abantu nk’uko yishe Abanyarwanda muzi. Buriya bazize kugira politiki iraho itagira uko isobanura, bwaba ari burere ki wireba ukareba mugenzi wawe ugasanga icyo wamugenera ari ukumwica gusa ? Ni burere ki ? Ni muco ki ? Politiki ifite uburere bwiza irimo umuco, irimo ni politiki ubona mugenzi wawe, ubona uwo ari we wese ukamubonamo inyungu aho kumubonamo ikibazo, murabyumva ?”

 

Urubyiruko rwiga mu mhanga rwabonye umwanya wo kubaza Perezida Kagame ibibazo rufite

 

Mu izina ry’uru rubyiruko rwari mu itorero “Indangamirwa”, Rugwiro Landry wiga mu Bushinwa, yavuze ko batoye kirazira n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, yizeza Perezida Kagame ko batazatenguha igihugu cyababyaye.

Yagize ati “Tugiye gutangiza urugamba rukomeye rwo kwiteza imbere. Umunyarwanda muzima ukunda igihugu n’abagituye aharanira guteza imbere igihugu.Twasohokanye ishema tuvuye mu bihugu 21 byo ku migabane yose y’Isi.”

Yasezeranyije ko mu mahanga bagiye kwimakaza indangagaciro nyarwanda, kuvuguruza ababeshyera u Rwanda, kwigisha abo basize hanze gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bizajyana no gukora neza amahanga akaza kwigira aho bakomoka.
Rucagu Boniface, Umuyobozi w’Itorero ry’u Rwanda, yashimye Umukuru w’Igihugu kuba yaratangije Itorero ry’igihugu ryahozeho mbere y’ubukoloni ariko n’izindi ngoma zabukurikiye ntizirigarure.

 

 

 

 

 

Amafoto/Village Urugwiro

deus@igihe.com

Exit mobile version