Intumwa za Kayumba Nyamwasa zakiriwe neza i Rubavu
Zimwe mu ntumwa za Kayumba Nyamwasa zakiriwe neza kuri uyu gatatu mu karere ka Rubuvu mu murenge wa Busasamana ahagana mu rukerera.
Izi ntumwa zaje zitwikiriye igitondo zihetse imbunda ziteye imyambaro y ;igisirikare cya Congo ( ipantaro) n’ ishati ya Gisivili mu buryo bwo kuyobya uburari.
Uwari ukuriye izo ntumwa Caporali Hategekimana Boysiro mu isura y’ ingabo za Kongo FARDC , yaje afite ubutumwa bwo kwinjira mu Rwanda ku ngufu no guhungabanya umutekano maze ingabo z’ u Rwanda ziramwangira kandi ngo yari afite na gahunda yo gukomeza agana i Kigali gusa ntibyamuhiriye kuko ubwo yabuzwaga gukomeza kuvogera ubutaka bw’ u Rwanda yahisemo kurasa maze ingabo z’ u Rwanda ziba muri kariya gace zimwereka ko zibizi kumurusha, kimwe n’ agatsiko kandi kari kamuherekeje bavuye ku gasozi ka Kanyejesha mu isura y’ ingabo za Congo bakomeje kurwanya RDF irinze umupaka maze uyu Caporali Hategekimana Boysiro ahasiga ubuzima.
Uyu musirikare benshi bavugaga ko azi ikinyarwanda kandi ari mu ngabo za Kongo byaje kumenyakana ari umurwanyi wa FDLR gusa akaba yinjiye yambaye igice cya Uniform ipantaro ya FARDC kuko ngo muri iyi minsi bafitanye ubufatanye butaziguye (Direct) kandi ngo bakaba bakomeje kwegera inkiko z’ u Rwanda ( umupaka) bashaka gutera bafatanyije na MONUSCO yayindi irimo abatanzaniya n’ abanyafrica y’ Epfo nkuko twabibwiwe n’ umwe mu batahutse vuba aha.
Yakomeje atubwira ko aba basirikare ba Kongo bamaze iminsi baza mu Rwanda bafite ubutumwa bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri S.A akaba ashishikajwe no kudurumbaya umutekano w’ u Rwanda.
Ibi kandi ngo bije bibanziriza ibindi bitero bya baya biri gutegurwa mu birunga ngo barebe ko bakwigarurira amajyaruguru y’ u Rwanda kandi ngo ba bayobozi ba FDLR bakuru batamanitse intwaro ngo babiri inyuma kuko ngo Mudacumura ubwe yibereye mu kibaya kiri hafi za Bisasamana ngo akurikirana uko ibikorwa bari gutegura biri kugenda.
Nyamara batera bareka ingabo z’ u Rwanda muri kariya gace zaberetse ko zikaze cyane kuko zagakoreyemo mu myaka ya za 1997-2000 , ku buryo kuzitera uhaturutse byaba ari ukwigiza nkana.
Umwe mu baturage twaganiriye yatubwiye ati : « biriya ni ukwigerezaho kuko uretse guhanyanyaza ntacyo bashoboye uretse kuza kwiba inka nkuko babikoze ubwo ejo le 10/06/2014 bazaga bagatwara inka 6 bakaza kuzigarura nyuma bahawe amafaranga 170.000 kandi ngo bari kumwe n’ abasirikare ba Kongo.
Nyuma yo kwerekwa umurambo w’ iyi ntumwa ya Kayumba yarashwe izize gutanga ubutumwa nabi abaturage bahise bisubirira mu kazi kabo nkuko bisanzwe kuko ngo bizeye ko umutekano wabo urinzwe nkuko twabitangarijwe na Muberuka Anastase uhatuye.
Rushyashya@gmail.com | |