Kagame yibeshye aho arimo ashaka ubucuti. Ubu ni Obiang, ejo yari Bongo na Ngeso bose bavuga igifaransa yanga kandi yikomye!

Birazwi ko Kagame yanga u Bufaransa ndetse n’igifaransa. Ariko muri iyi minsi biragaragara ko inshuti ze magara ari abayobozi b’ibihugu bivuga igifaransa kandi byakoronijwe n’abafaransa. Reba arimo arashaka kugura Obiang wa Guenea Equatorial nyuma yuko bimaze kugaragara ko umuhungu wa Omar Bongo na Ngeso ari inshuti ze. Ese Kagame yaba arimo abagara ubucuti ahatariho? Ubundi umuturanyi niwe wagobye kuba inshuti ya mbere kuko ariwe ugutabara iyo ugize ikibazo.

 

Kagame we ubu nta muturanyi numwe yavuga ko ari inshuti magara. Tanzaniya nta kigenda, Congo ho ntiyavomayo amazi cyangwa ngo arahureyo umuriro, i Burundi ni ukubeshyana naho Uganda naho ni ukubeshyana kuko nta kundi babigenza. Kagame rero yagobye kureba ukuntu akemura ikibazo cy’umubano na Tanzaniya kuko aba bafaransa arimo yiyegereza ntacyo bazamumarira nibimukomerana. Umunyarwanda wavuze ko icyo imbwa yanze ukimanikaho ireba ntiyibeshye kuko Kagame nibyo arimo akora ashaka kwiyegereza ibi bihugu bivuga igifaransa kandi byakoronijwe n’abafaransa. Isomere nawe iyi nkuru yasohotse mu Igihe ku ruzinduko rwa Obiang:

 

Gushyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika byarinda abirirwa bayishakamo inyungu

 

Mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2014, Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo afatanyije na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Iki kiganiro cyabanjirijwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, Mushikiwabo Louise w’u Rwanda na Agapito Mba Mokuy wa Guinea Equatorial, akubiyemo ubufatanye mu by’ingendo z’indege, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubuhinzi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga.

 

Mu biganiro aba bakuru b’ibihugu bagiranye, bagarutse ku buhahirane bw’ibihugu byombi ndetse n’iterambere rya Afurika muri rusange. Baganira n’ abanyamakuru kandi baboneyeho kugaruka ku kamaro ko guhuza ingufu ngo ibihugu bayobora bitere imbere cyane cyane bigirire akamaro abaturage.

 

Perezida Nguema yagize ati “Hari ibihugu bidutegeka gukurikiza imico yabyo kandi tutagikolonijwe na byo. Dufite umuco wacu n’imyumvire yacu, ntitwakwemera na busa ko badutegeka ibyo bashatse.”

 

Yakomeje avuga ko kugira ngo Afurika igere ku ndoto zayo ari uko hakwihutishwa ibikorwa bihereye mu buhahirane mu turere. Aha yagaragazaga ko umubano w’u Rwanda na Guinea Equatorial ari rumwe mu ngero z’ubuhahirane mu karere ka Afurika yo mu majyepfo.

 

Nk’umuyobozi w’igihugu gikungahaye kuri peteroli, Perezida Nguema yavuze ko ibihugu by’i Burayi byaranzwe no gukoresha umutungo kamere wa Afurika, ariko ngo ubumwe bw’Abanyafurika buzatuma bitongera ukundi.

 

Yagize ati “Ibihugu byateye imbere ntibishaka ko Afurika itera imbere kandi tugomba kubibabuza. Bamwe mu bayobozi ba Afurika bakoreshwa na byo mu nyungu zabo bwite n’iz’ibyo bihugu.”

 

Perezida Kagame na we yagarutse ku guhuza ingufu no gushyira hamwe kw’Abanyafurika, maze avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere kamwe nk’ubu bwo mu bihugu byombi byo muri Afurika y’Amajyepfo, ari ngombwa cyane kurusha uko byahoze mbere. Yagize ati “Dukeneye gukorera hamwe kurushaho ku nyungu z’abaturage bacu. Ntitugomba gutegereza igihe kirekire.”

 

Itangazamakuru mpuzamahanga ryibasira abayobozi ba Afurika

 

Kimwe mu bibazo abanyamakuru bagarutseho, ni ibikunzwe kwandikwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ku bayobozi ba Afurika, aho u Rwanda na Guinea Equatorial ari bimwe mu bikunze kugarukwaho cyane.

 

Perezida Nguema avuga ko bitabuza ko Abanyafurika bakomeza urugendo rwo kwiteza imbere, ati “Abavuga bazahora bavuga. Izo raporo ntizikorwa n’abanyamakuru ahubwo bakoreshwa n’abashaka inyungu muri Afurika. Abanyamakuru ba Afurika ahubwo bakwiye kunyomoza ibyo ab’i Burayi baba bavuga kuko ari bo bazi neza ibibera aha.”

 

Perezida Kagame na we avuga ko nta mpamvu yo kwita ku bivugwa na raporo z’ibinyamakuru byo mu mahanga, ahubwo hakwiriye ko hakwitabwaho ibikorwa bifitiye akamaro abaturage akaba ari byo bihabwa umwanya wa mbere.

 

Indoto za Afurika zaba zizitirwa na bamwe mu bayobozi

 

Abakuru b’ibihugu byombi babajijwe impamvu indoto za Afurika zitagerwaho, aho umunyamakuru yifuje kumenya niba bitaba biterwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu. Perezida Kagame yasubije ko ikibitera ari uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe ryagiye biguruntege, bityo hakaba hakenewe ko byihutishwa.

 

Yagize ati “Hagiye habaho kugenda buhoro mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe. Iki ni ikibazo tugomba guhangana na cyo. Hari henshi tubona impinduka nziza, rero ntitukabibone nk’ibitagenda byose kandi hari aho bigenda neza.” Perezida Nguema we yagarutse ku kuba nta guhuza umugambi kw’Abanyafurika, atanga ingero ku kuba nta rukiko rubaho muri Afurika ngo bahane abagirira nabi abaturage babo.

 

Yagize ati “Nk’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufata abakuru b’ibihugu byacu rugahonyora uburenganzira mpuzamahanga. Iyaba Abanyafurika bafatanyaga mu guhagarika uko gukoreshwa bakagira urukiko rwabo. Tugomba guhaguruka nk’Abanyafurika. Ntibikwiye ko Abanyaburayi bagira ingabo muri Afurika kuko nko muri Centrafrique n’ahandi bahari kubera inyungu zabo.”

 

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo rwateguwe ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiraga inama nkuru ya Afurika yunze ubumwe yabereye i Malabo muri iki gihugu kuva tariki 26 kugeza kuri 27 Kamena 2014. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, hateganyijwe indi nama iziga ku bufatanye bw’ibi bihugu izabera i Malabo.

 

Kanda hanourebe andi mafoto


mpirwaelisee@igihe.rw

Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo