Perezida Kagame yahaye ubuyobozi bw’ingabo za RDF impanuro ku myitwarire
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 27 Mutarama 2014, yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi n’ingabo za RDF, abaha impanuro n’icyerekezo bakwiye guhorana mu mikorere yabo ku buryo nk’ingabo z’igihugu bazabasha kuba ab’ibanze mu gutuma u Rwanda ruzamuka rukagera ku rwego rwo kwinjiza ubukungu buringaniye vuba rubikesha igisirikare.
Umukuru w’igihugu yibukije aba basirikare bayobora abandi ko imyitwarire myiza ya buri umwe wese mu bagize igisirikare, ariyo ituma igisirikare cyiyubaka neza, bikanubaka igihugu.
Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko imyitwarire ya buri muntu ku giti cye igomba gushyirwa ku rwego rwiza kurushaho agira ati : “Kugira ngo ushobore kubaka igisirikare cya RDF, ni uko ugomba kubaka imyitwarire myiza ya buri muntu umwe mu bagize RDF.”
Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zirangwa n’imyitwarire myiza
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko kuba bongeye kwibutswa kurangwa n’imyitwarire myiza, ari ikintu cyiza cyane kuko ngo n’ubusanzwe igifasha igisirikare gukomera, ari ukurangwa na “discipline”.
Brig Gen Nzabamwita yagize ati : “Imyitwarire myiza ni nk’ibyo kurya bya RDF…. Imyitwarire myiza ni nk’amaraso atembera mu mitsi ya RDF. Iyo tuvuga imyitwarire myiza ntabwo tuba tuvuze kwirinda ikosa gusa, kuko n’ubundi muri RDF dufite inzego zihana abanyuranyije n’amategeko. Ahubwo imyitwarire myiza ni ugukora inshingano n’umurava, kandi ukazikora ubikunze uharanira ishema ry’u Rwanda.”
Brig Gen Nzabamwita yavuze ko n’iyo habaho umuntu umwe muri RDF akagira kurangwa n’imyitwarire mibi, abihanirwa ndetse byaba ngombwa agasohoka muri RDF, ku buryo uwabigize adashobora kwitwaza RDF, ahubwo ngo aba yananiranye we ku giti cye ntabe akiri uwa RDF.
Umuvugizi yanavuze ko kuba Perezida Kagame yahuye n’abayobozi ba RDF, nta kibazo kidasanzwe cy’umutekano cyaba cyabiteye, ahubwo ngo ikibazo kinini kizweho ni uguhangana n’ubukene kuko aribwo kibazo kibangamiye igihugu, kandi ngo hamwe n’impanuro nziza yabahaye ngo nacyo bagiye kukirwanya bagitsinde.
“Imbaraga za RDF zirafasha mu nzego nyinshi. Turashaka kubaka igihugu dufite ishema ry’Ubunyarwanda, rigendeye ku iterambere. Ubukene nicyo kibazo cyarebwagaho, hashakwa uburyo Abanyarwanda bose bava mu bukene.”
FDLR nk’ikibazo kinini kijya kibangamira u Rwanda ndetse n’abiyunga nayo, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko aba bose bakorana na FDLR badakora neza kuko uwifatanya n’umugizi wa nabi nawe aba ari umugizi wa nabi kandi ngo kubishyira ahagaragara bituma akazi ka RDF koroha, kuko bituma imenya neza umwanzi ihanganye nawe.
Umuvugizi wa RDF yanagarutse ku kazi gakomeye Ingabo za RDF zakoze zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ngo ziracyanakomeje kugakora n’ubu, aho zifasha n’abanyamahanga kugera ku mahoro n’umutekano mu bihugu byabo, biciye mu butumwa bw’amahoro butandukanye ingabo za RDF zirimo hirya no hino.
Si ubwa mbere Perezida Kagame agiranye ibiganiro n’ubuyobozi n’ingabo bya RDF, kuko buri mwaka ubusanzwe agira igihe cyo guhura nabo bakaganira ku bibazo bitandukanye, gusa ngo ubu ho bibaye hatarinze gushira umwaka wose kuko baherukaga guhura tariki ya 22 Kamena 2013, nabwo akabaha impanuro.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2014, ubwo yongeraga guhura n’ingabo z’u Rwanda, ngo zikaba zanamweretse aho impanuro yari yazihaye ubushize zigeze zishyirwa mu bikorwa.