Abanyarwanda bo mu Bubiligi bari mu myiteguro yo kwakira Perezida Kagame
Yanditswe kuya 25-03-2014 – Saa 01:26′ na Karirima A. Ngarambe
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi babukereye kuzakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 2 n’iya 3 Mata 2014, ubwo azaba ari mu ruzinduko mu mujyi wa Buruseli, aho azitabira Inama ya 4 y’Abakuru b’ ibihugu by’Uburayi na Afrika (Sommet EU-Afrique).
Nkuko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Robert Masozera, yabitangarije IGIHE mu kiganiro yagiranye na yo, yagize ati “Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda biteguye neza kuzakirana urugwiro Umukuru w’Igihugu, no kuzamugaragariza ko bamushyigikiye kubera intambwe igaraga amaze kugeza ku gihugu cy’u Rwanda ayoborana ubuhanga n’ubutwari bimuranga.”
Ambasaderi Masozera yakomeje agira ati “Igihugu cy’u Bubiligi gituwe n’ Abanyarwanda benshi barenga ibihumbi 30. Niwo Murwa Mukuru w’ Intara yose ya Diaspora Nyarwanda ku isi. Nta kuntu rero, Nyakubahwa Perezida wacu yagera mu murwa mukuru wa Diaspora, ngo abure kwakirwa uko bikwiye. Azaza yisanga, azakirwa n’ urugwiro rwinshi n’ubutumwa bunyuranye bumugaragariza ko Abanyarwanda baba mu Mahanga bamushyigikiye kandi bamukunda.”
Twabajije kandi umuyobozi wa DRB-Rugali mu bubiligi, Madamu Nyinawase Pulchérie, uko biteguye kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame n’uko barimo bategura icyo gikorwa, adusubiza ko babyiteguye neza kandi bari n’ibyishimo byinshi byo kumwakira mu Bubiligi.
Nyinawase yagize ati “Abanyarwanda bo mu Bubiligi bashimishijwe n’uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, biteguye kumuha ikaze ari benshi nkuko basanzwe babigenza. Hanategerejwe n’abazava mu mpande zose z’u Bubiligi ndetse no hirya no hino ku mugabane w’Uburayi bamutegerezanije ubwuzu bwinshi kuko Agaciro ahejeshe abanyarwanda, iterambere mu gihugu ntawe utabimushimira.”
Andi makuru agaragara ku mbuga za internet nka Facebook na Twitter, Urubuga rwa Diaspora, n’izindi zihuriraho Abanyarwanda zitandukanye, Abanyarwanda barimo barahanahana amakuru yo gutumirana ngo bazahurire muri icyo gikorwa ari benshi, hano mu Bubiligi, aho benshi ngo batindiwe no guhabwa gahunda yuwo munsi gusa kugirango bazitabire kwakira umukuru w’igihugu.
Kuri uwo munsi kandi ngo hari udutsiko tw’Abanyarwanda bake batavuga rumwe n’ ubuyobozi bw’u Rwanda bariho bategura Imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Perezda w’ u Rwanda, twabajije icyo Ambasaderi Masozera abivugaho.
Yadusubije muri aya magambo : “Birababaje kubona hari Abanyarwanda bagitsimbaraye ku bikorwa byo guharabika igihugu cyabo no kukirwanya, ariko ntawe bikwiye gutesha umwanya we.”
Ambasaderi Masozera yakomeje asaba Abanyarwanda bo mu Bubiligi kwima amatwi abo bashaka kubayobya kubera inyungu zabo bwite za politiki.
IGIHE izakomeza kubagezaho amakuru y’uru ruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu Bubiligi na gahunda y’uko bizagenda bikurikirana, uko amakuru azakomeza kugenda atangwa.
Karirima A. Ngarambe
IGIHE/Belgique
karirimaigihe@gmail.com