Kaminuza y’ u Rwanda yabuze umunyeshuru n’ umwe mu ishami ry’ itangazamakuru. None se ko Kagame yabamaze abafunga!

Impamvu kaminuza y’ u Rwanda yabuze umunyeshuru n’ umwe mu ishami ry’ itangazamakuru

 

Ubuyobozi bw’ ishuri rya GLMC (Great Lakes Media Center) ribarizwa muri kaminuza y’ u Rwanda buravuga ko kugeza ubu nta munyeshuri wari wiyandikisha muri iryo shuri mu ishami ry’ itangazamakuru.

 

GMLC ni ishuri ry’ itangazamakuru ryigwamo n’ abasanzwe bakora umwuga w’ itangazamakuru ariko batararyize.

 

Jean Pierre Uwimana umuyobozi wa GLMC aganira na Rushyashya yavuze ko kugeza ubu nta munyeshuri n’ umwe bafite kuva umwaka w’ amashuri watangira. Kuri we asanga hari impamvu zitandukanye zituma hataboneka abanyeshuri.

 

Ati : “Nyuma yo guhuriza hamwe za kaminuza leta yavuze ko abanyeshuri bose biga muri izo kaminuza ko bagomba kwishyura amafaranga amafaranga y’ ishuri ibihumbi 600 ku mwaka, ibi byatumye na GMLC abanyeshuri bayigamo bagomba kwishyura ayo mafaranga.”

 

Nyamara ariko ngo Minisitiri w’ uburezi Dr. Vincent Biruta yavuze ko abanyeshuri ba GLMC uyu mwaka w’ amashuri wa 2014 bakwishyura ibihumbi 300, umwaka utaha wa 2015 bakazajya bishyura amafaranga y’ ishuri ibihumbi 600 ku mwaka nkuko abandi banyeshuri biga muri za kaminuza zahurijwe hamwe bishyura.

 

Abanyeshuri bigaga muri GLMC bishyuraga amafaranga y’ ishuri ibihumbi 120 leta ikabatangira ibihumbi 180 amafaranga y’ ishuri yose hamwe yishyurwaga yari ibihumbi 300.

 

Izi mpamvu zose umuyobozi wa GLMC Jean Pierre Uwimana asanga ari zo zatumye habura umunyeshuri n’ umwe wakurikirana amasomo ajyanye n’ itangazamakuru.

 


Jean Pierre Uwimana umuyobozi wa GLMC

 

Avuga ko hari ikizere cy’ uko umwaka utaha w’ amashuri hazaboneka abanyeshuri kuko harimo gukorwa ubukangurambaga ikindi kandi abazasaba kwiga ntihazashingirwa ku manota, uwarangije umwaka wa gatandatu w’ amashuri yisumbuye adafite amanota ya kaminuza ntagushidikanya uwo na we azakirwa.

 

Jean Pierre Uwimana avuga ko amashuri yo mu Rwanda ahendutse ugereranije na za kaminuza zo hanze yarwo, ati :”ni byiza kandi biroroshye kwirihirira ikindi kandi abanyeshuri twigisha ni ababa basanzwe bakora umwuga w’ itangazamakuru.”

 

Ubufatanye ishuri rya GLMC rifitanye n’ inama nkuru y’ itangazmakuru (Media High Council) buzakomeza kuko ngo ntacyatuma abanyamakuru batagira ubumenyi mu itangazamakuru ikindi kandi ngo ni byiza ko itangazamakuru rikorwa mu buryo bwa kinyamwuga (Professionally) nkuko bitangazwa na Jean Pierre Uwimana umuyobozi wa GLMC.

 

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abanyamakuru, GLMC irimo gutegura amahugurwa y’ igihe gito ku bashinzwe itangazamakuru mu bigo bya leta ndetse n’ ibyigenga bakazahugurwa ku itangazamakuru ryandika, rivuga rikanagaragaza amashusho, n’ itangazamakuru rikorera kuri interineti (Print Media, Broadcast Media, Online Media ).

 

Abandi bategurirwa amahugurwa ni abatekinisiye ba Televiziyo na Radiyo, ibi J. Pierre Uwimana avuga ko bizagenda neza kuko GLMC ifite sitidiyo (Studio) ya Radiyo na Televiziyo.

 

Umuyobozi wa GLMC Jean Pierre Uwimana arashishikariza abanyamakuru bakora umwuga w’ itangazamakuru batarawize kongera ubumenyi, bakikuramo umuco wo kumva ko batakwiyishyurira amafaranga y’ ishuri atari uko bayabuze, akomeza avuga ko kwiyandikisha bikomeje binyuze ku rubuga rwa interineti rwa kaminuza y’ u Rwanda www.nur.ac.rw

 

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net

kaypaul202@yahoo.fr

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo