Nyuma yo gutangira gukorera mu matsinda, abagore basaga 600 batuye akagari ka Cyambwe mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bakoze imishinga itandukanye none barishimira ko uko gukorera hamwe bibafasha gukemura ibibazo by’imiryango ya bo no guteza ingo zabo imbere.
Kuva mu mwaka wa 2009, aba bagore bibumbiye mu matsinda 31, bakorera hamwe ibikorwa by’amaboko bibyara inyungu nko guhinga ibigori , umuceli n’ibihumyo, kuboha uduseke, kubakira abaturanyi rondereza ndetse no guhingira amafaranga kugira ngo babashe kugera ku byo ingo za bo zikeneye.
Nyuma y’imyaka itanu batangiye gukorera mu matsinda, aba bagore barahamya ko yabafashije guhumuka no gufata ingamba zibafasha kugera ku iterambere bakeneye. Mukeshimana Alexia wo mu mudugudu wa Rugarama, avuga ko we na bagenzi be 20 bahuriye mu itsinda bakora inama buri wa kane w’icyumweru maze bakemeza igikorwa bakorera hamwe.
Ngo kugira ngo babone ubwisungane mu kwivuza cyangwa bagire itungo mu ngo za bo, bapatana umurima wo guhingira amafaranga , maze ayo bakuyemo bakayifashisha. Guhaguruka agakora, byatumye Mukeshimana ubwe agera ku mihigo yo gutunga matora, telefoni, no kubahiriza gahunda za Leta zisaba amafaranga. […]