KAMPALA: LETA YA CONGO IRASINYA IRANGIZWA RYA M23, ARIKO RDF YO IGIYE GUTANGIZA INDI NTAMBARA.

Nkuko byagenze mu bihe bya cyera igihe habaga intambara y’isi yose, hasinywe amasezerano arangiza intambara y’isi ya mbere, ariko nyuma y’imyaka nka 22 hatangijwe indi ntambara y’isi yose ya kabiri. Nubwo rero leta ya Congo iza gusinya uyu munsi sa kumi n’ebyiri isaha z’i Kampala (18h00) ko intamabara ya M23 irangiye, u Rwanda rwo ntirurashirwa.

KAMPALA: LETA YA CONGO IRASINYA IRANGIZWA RYA M23, ARIKO RDF YO IGIYE GUTANGIZA INDI NTAMBARA. dans Umutekano 9208945580_db19edccd6_cAmakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse muri Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko ingabo z’u Rwanda zigera kuri 200 zaraye zinjiye ku butaka bwa Congo, ahitwa i Murambi muri teritwari ya Nyiragongo. Amakuru dukesha umusirikari wo mu rwego rwa ofisiye wa FARDC, aravuga ko ingabo z’u Rwanda zakomeje kurunda abasirikari ku mupaka, kuburyo abasirikari benshi ubu bakambitse nko muri metero 400 uvuye ku mupaka wa Congo.

Ubu bushotoranyi bw’ u Rwanda bumaze gukabya cyane, ariko ntabwo Congo ndetse n’abanyarwanda bari bakwiye gukomeza kubwihanganira. Ubu hagombye gutangizwa igice cya kabiri cy’intambara yo kubohora akarere k’ibiyaga bigari mu maboko y’inkoramaraso za EMPIRE HIMA-TUTSI.

Ikaze Iwacu yavuganye n’umusirikari wa RDF uri ku Gisenyi, atubwira ko ubu igisigaye ari ukurwana na Congo ku mugaragaro, kandi ngo bazi ko Abacunguzi ba FDLR bagiye kuza kubarwanya, ndetse ngo bageze mu gihugu cyera. Twamubajije niba yumva bazatsinda iyi ntambara bashaka gushoza, maze adusubiza muri aya magambo:  » Biragoye cyane pe, nta ba stratèges RDF ikigira, kubera ko bo bakeka ko FDLR igiye gutera ivuye Congo, kandi ahubwo iri mu gihugu ».

Dukurikije ibyo uyu musirikari wa RDF yatubwiye, umuntu yavuga ko ingabo za RDF zishobora kuzaraswa ku mpande zose, ntihagire n’uzarokoka. Abazinjira muri Congo bazaraswa na FARDC ndetse na MONUSCO, abari mu Rwanda nabo baraswe n’ABACUNGUZI. Abagiye muri Congo ntibazahunga, baza mu Rwanda, kuko hazaba hafashwe n’ABACUNGUZI, ubwo rero bazahebera urwaje, kugeza bashizemo umwuka. Nakataraza kari inyuma! Abazi urufaransa basoma iby’izi ngabo za RDF zinjiye muri Congo hano: http://radiookapi.net/actualite/2013/11/11/rdc-une-centaine-de-militaires-rwandais-signales-au-nord-kivu/

 Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo