Nkuko byagenze mu bihe bya cyera igihe habaga intambara y’isi yose, hasinywe amasezerano arangiza intambara y’isi ya mbere, ariko nyuma y’imyaka nka 22 hatangijwe indi ntambara y’isi yose ya kabiri. Nubwo rero leta ya Congo iza gusinya uyu munsi sa kumi n’ebyiri isaha z’i Kampala (18h00) ko intamabara ya M23 irangiye, u Rwanda rwo ntirurashirwa.
Ubu bushotoranyi bw’ u Rwanda bumaze gukabya cyane, ariko ntabwo Congo ndetse n’abanyarwanda bari bakwiye gukomeza kubwihanganira. Ubu hagombye gutangizwa igice cya kabiri cy’intambara yo kubohora akarere k’ibiyaga bigari mu maboko y’inkoramaraso za EMPIRE HIMA-TUTSI.
Ikaze Iwacu yavuganye n’umusirikari wa RDF uri ku Gisenyi, atubwira ko ubu igisigaye ari ukurwana na Congo ku mugaragaro, kandi ngo bazi ko Abacunguzi ba FDLR bagiye kuza kubarwanya, ndetse ngo bageze mu gihugu cyera. Twamubajije niba yumva bazatsinda iyi ntambara bashaka gushoza, maze adusubiza muri aya magambo: » Biragoye cyane pe, nta ba stratèges RDF ikigira, kubera ko bo bakeka ko FDLR igiye gutera ivuye Congo, kandi ahubwo iri mu gihugu ».
Dukurikije ibyo uyu musirikari wa RDF yatubwiye, umuntu yavuga ko ingabo za RDF zishobora kuzaraswa ku mpande zose, ntihagire n’uzarokoka. Abazinjira muri Congo bazaraswa na FARDC ndetse na MONUSCO, abari mu Rwanda nabo baraswe n’ABACUNGUZI. Abagiye muri Congo ntibazahunga, baza mu Rwanda, kuko hazaba hafashwe n’ABACUNGUZI, ubwo rero bazahebera urwaje, kugeza bashizemo umwuka. Nakataraza kari inyuma! Abazi urufaransa basoma iby’izi ngabo za RDF zinjiye muri Congo hano: http://radiookapi.net/actualite/2013/11/11/rdc-une-centaine-de-militaires-rwandais-signales-au-nord-kivu/
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr